- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Gukunda igihugu si amagambo, ni ibikorwa – Min. Nyamvumba

Mu ijambo yavuze nk’Umushyitsi Mukuru mu nama yaguye y’urubyiruko rw’abakorera bushake mu gukumira ibyaha, (Youth Volonteers), Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Gen. Patrick Nyamvumba yasabye urubyiruko ruri mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda kwibwiriza rugataha, avuga ko gukunda igihugu atari amagambo, biherekezwa n’ibikorwa.

Min Gen Nyamvumba mu nama yamuhuje na Polisi n’urubyiruko rw’abakorera bushake mu kubungabunga umutekano

Gen. Nyamvumba wahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, ubu akaba ashinzwe umutekano mu gihugu avuga ko ibyaba byiza ku rubyiruko ruri mu mitwe ishaka guhungabanya u Rwanda ari ukubireka bagataha kuko nta cyo imitwe barimo izageraho.

Ati: “Bibwirize batahe baze bafatanye n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyacu, kuko igihe cyose babigerageje ntibabishoboye.”

Minisitiri Nyamvumba yavuze ko nubwo abantu benshi bavuga gukunda igihugu, ariko biba bigomba kwerekanwa n’ibikorwa kugira ngo ibintu ntibibe amagambo gusa.

Yabwiye urubyiruko ko umutekano u Rwanda rufite muri iki gihe wabonetse binyuze mu muhate waturutse ku mirimo y’urubyiruko rwaharaniye kurubohora.

Ati: “Gukunda igihugu si amagambo. Bigomba kugaragazwa n’ibikorwa. Bigaragazwa no kugira indangagaciro zirimo gukunda igihugu, kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside…”

Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza wahaye ikaze abaje muri kiriya gikorwa, yashimye uruhare urubyiruko rw’abakorerabushake rwagize mu gukumira ibyaha, abasaba kwirinda kwishora mu byaha ahubwo bagakomeza kuba intangarugero.

IGP Munyuza yavuze ko mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugera ku ntego zarwo hazongerwamo abandi bagize ruriya rwego bakava ku bihumbi 300 biriho, bakagera kuri miliyoni mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Avuga ko bimwe mu byo urubyiruko rwagezeho ari uko rwafashije mu gufata abo Polisi yabaga ikurikiranyeho ibyaha bitandukanye.

Ashima kandi uruhare ruriya rubyiruko rwagize mu kubaka uturima tw’igikoni, kurengera ibidukikije n’ibindi bigamije gutuma imibereho y’umuturage iba myiza kurushaho.

Iri huriro ryahuje urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha ribaye ku nshuro ya kane. Ni ihuriro ryashinzwe muri 2015, ubu ririmo abasore n’inkumi bagera ku 380 000.

Umuyobozi w’uru rubyiruko Aboudallah Murenzi yavuze ko bazakomeza gukorana na Polisi n’izindi nzego kugira ngo umutekano n’imibereho myiza mu baturage biganze.

Urubyiruko rwahuriye muri iyi nteko

Photos@RNP

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW