- Ibigo bivuga ko abana batinda kuza ku ishuri, ababyeyi ngo baba bagishaka ibyo babatumye
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi avuga ko nta mwana ukwiye kwirukanwa ngo ni uko atazanye ibikoresho byose yatumwe ahubwo ko ababyeyi babo baba bakwiye kubishaka ariko ntibihungabanye uburenganzira bw’umwana. Ababyeyi na bo bibaza ukuntu umwana atumwa isuka atagiye kwiga ubuhinzi.

Yabivuze mu kiganiro yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abakora mu nzego zifite aho zihuriye n’Uburezi mu karere ka Huye, agaruka ku bibazo biri kuvugwa mu burezi muri iki gihe birimo ibyo kwaka abanyeshuri ibikoresho by’umurengera.
Yavuze ko bimwe muri ibi bikoresho bitumwa abana biba bitanafitanye isano n’imyigire ye nk’amasuka, imikoropesho, amafaranga y’ireme ry’uburezi n’amafaranga y’inyubako.
Yasabye ibigo bisubizayo abana batazanye biriya bikoresho, kubihagarika kuko bihonyora uburenganzira bwabo.
Yavuze ko niba ari n’ibikoresho biba bikenewe cyane koko, umwana adakwiye kubirenganiramo ahubwo ko akwiye kwemererwa gukurikirana amasomo ahubwo ababyeyi be akaba ari bo bashakisha ibyo bikoresho.
Yananenze komite z’ababyeyi zica ruhinganyuma bagenzi babo aho kugir ango zifate imyanzuro iri mu nyungu rusange ahubwo zikabogamira ku ruhande rw’ishuri
Ati “Babahaye inshingano zo kubareberera, kureba inyungu zabo gukorana n’ubuyobozi bw’ishuri kugira ngo ibyemezo bifatwa bibe ari ibyemezo bigiye kunganira ishuri mu kuturerera, ariko ntabwo mubikora.”
Dr Isaac Munyakazi avuga ko ibikorwa byose mu burezi biba bigamije imyigire myiza y’abana ariko ko ariya makosa yose agira ingaruka kuri bo mu gihe inzego zose zikwiye gukora ibyo zikora ariko zishyira inyungu imyigire y’abana.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri na bo bagaragaje impungenge zo kuba hari abana batinda kugera ku bigo by’amashuri bigatuma bitesa intego byihaye ndetse n’abana ntibabone umusaruro ushimishije kuko basanga bagenzi babo barabasize.
Umubyeyi Speciose umwe mu babyeyi bo mu karere Huye ufite abana biga mu mashuri yisumbuye, avuga ko gutinda kugera ku ishuri kw’abana babo biterwa n’amananiza y’ibigo by’amashuri bituma abana ibikoresho by’umurengero bigatuma batinda kujya gutangira kuko baba bari kubishakisha.
Umubyeyi ati “Hari ishuri ugeraho warajyanye umwana mu mwaka wa kane batanga amafaranga y’ishuri ibihumbi 45, ariko nyuma y’umwaka umwe ukumva ngo abaye 65 undi ngo 85,ibi biratuvuna cyane nk’ababyeyi.”
Aba babyeyi basaba ibigo by’amashuri kutarengera mu bikoresho batuma abana kuko batumva ukuntu umwana bamutuma isuka kandi atagiye kwiga ibijyanye n’ubuhinzi.
UMUSEKE.RW/Huye