Agnes Mukankuranga ni we mufatabuguzi wa miliyoni mu bahabwa amashanyarazi mu Rwanda, uyu mugore wo mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana, yahawe ishimwe na Sosiyete Ishinzwe Ingufu REG mu gikorwa kiswe “one millionth customer celebrations”.

Mukankuranga yahawe sheki y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (Frw100,000), ndetse REG imuha amahirwe yo kuzamara imyaka ibiri atishyura umuriro akoresha mu rugo iwe.
Yagize ati ati “REG yarampamagaye ngira ngo ni abatubuzi, nyuma njya ku Murenge kubaza kugira ngo batazongera kumpamagara, ku Murenge bambwira ko ari byo.
Ndashima ko ntacyo bagendeyeho bampitamo, ndashima ubuyobozi bwazanye abafatanyabikorwa baduha amashanyarazi, ndashima Perezida Kagame, sinamugeraho ariko Minisitiri amfashe, ndashima impano bampaye.”
Ubu abafatabuguzi ba REG mu mashanyarazi ni 1 043 158.
Ron Weiss, Umuyobozi Mukuru wa REG yavuze ko amashanyarazi mu Rwanda byasabye igihe kirekire cyane kugira ngo agere mu Banyarwanda, ariko hakaba hari ikizere ko muri 2024 bose bazaba bafite amashanyarazi mu ngo zabo.
Ati “Kuva hashingwa REGIDESO mu myaka ya 1937 igatangira gukora, no kuva mu 1957 ubwo hubakwaga urugomero rwa mbere rw’amashanyarazi mu Rwanda, kugeza muri 2000, kugira amashanyarazi byari ibintu by’amahirwe y’ingo zikomeye zituye mu migi, ingo 46000 zonyine ni zo zari ziyafite.”
Mu 2009 nibwo hagiyeho gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu ngo z’ibyaro, icyo gihe abafite amashanyarazi bari 6% bavuye kuri 2% bariho mu 2000, iriya gahunda kugera mu 2014 yari imaze kugeza amashanyarazi ku ngo 492 641, none kuva icyo gihe umubare w’ingo zifite amashanyarazi zirarenga miliyoni imwe.
Ron Weiss ati “Kugira ngo amashanyarazi agere ku baturage bose birasaba igihe, niyo mpamvu hazifashishwa cyane ingufu z’imirasire y’izuba (Solar Home System, SHS), ubu ingo 386 000 zikoresha amashanyarazi atari ayo ku muyoboro mugari.”
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Gatete Claver yavuze ko Abanyarwanda bafite amashanyarazi ubu ari 52,8% muri bo 38,5% bari ku muyoboro mugari, na 14,3% bakoresha andi mashanyarazi yiganjemo ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.
Muri rusange ingo zigerwaho n’amashanyarazi ni 1 429 289, mu myaka ine isigaye nibura ingo miliyoni 2.4 zizagezwaho amashanyarazi, icyo gihe Abanyarwanda 100% bazaba bafite amashanyarazi.
Amb. Gatete Claver avuga ko muri ziriya ngo miliyoni 2.4, izegera kuri miliyoni imwe zizaba ziri ku muyoboro mugari, izindi miliyoni 1.4 zizaba zikoreaha izindi ngufu ziganjemo imirasire y’izuba.
HATANGIMANA Ange Eric
UMUSEKE.RW