Kuri Twitter Perezida wa Uganda yavuze ko abaturage b’igihugu cye ari abantu bakunda akazi kandi biteguye gusora. Kuri we ngo kubasoresha ntibigomba gushyiraho za bariyeri cyangwa kubirukaho ahubwo ngo bisaba kuzamura umusoro ku nzoga kuko ngo batabura kuzinywa. Avuga ko iyo abaturage be babonye ifaranga buri mugoroba bajya kwica akanyota.

Ibi rero ngo nibyo byakorohereza abashinzwe imisoro n’amahoro, bakazamura umusoro ku nzoga kandi ngo amafaranga bayabona kuko abaturage ba Uganda batabura kuzigura ngo nuko umusoro wazamuwe.
Ati: “ Murekere aho kwivanga muri business z’abandi. AbanyaUganda si abantu bagoye gusoreshwa. Wowe icyo ukora ni ukubashakira imirimo cyangwa ukabashishikariza kuyihangira. Iyo babonye amafaranga bahita bajya kwica akanyota. Aho rero niho ubafatira. Uhita uzamura umusoro ku nzoga.”
Perezida Museveni ariko yihanangirije abasoresha ko bidakwiye ndetse bikurura umuvumo gusoresha umukene, wirirwa ashakisha icyatuma aramuka.
Ati: “ Muhagarike gusoresha abantu batishoboye rwose. Sinshaka kubona umwe mu bantu ba NRM asoresha umukine nyakujya. Kumusoresha bizabakururira umuvumo. Nyamuneka muramenye!”
Ku byerekeye urugendo aherutsemo mu Bwongereza yavuze ko yatunguwe no kubona ibihugu byu Burayi byibaza ukuntu umugabane nk’Africa waba ukize ku mutungo kamere ariko ukaba ufite abaturage bakennye kurusha abandi ku isi.
Ngo Abazungu ntibabyumva!
Yasabye kandi abayobozi muri NRM kwirinda kugirana imishyikirano ififitse n’abaturage kuko ariyo itamukiramo ruswa.
The Daily Monitor
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW