- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Nyarugenge: ‘Yiyitaga Captain mu BAJEPE’ kugira ngo ahabwe serivisi zihuse

Umugabo witwa Innocent Nyirigira aherutse gufatwa na Polisi yiyita kuba umwe mu bagize Umutwe urinda Umukuru w’igihugu( abitwa abajepe, Garde Republicaine). Yiyise kuriya agira ngo Polisi imurekure nyuma y’uko urugi rwe rugonzwe n’indi modoka bakananirwa kumvikana Polisi yahagera akababwira ko yihamagariye Traffic Police bakwigendera. Bamubajije icyo akora avuga ko ari Captaine mu Bajepe. Yafatiwe ku wa Gatatu afatitwa kwa Rubangura, muri Nyarugenge.

Nyirigira ngo yiyitiriye Urwego adakoramo kugira ngo ahabwe serivisi mu buryo bufifitse

Nyuma yo kumva ko avuga ko ari umujepe abapolisi bamubajije icyo akora muri uriya mutwe, abasubiza ko akora mu ishami ry’abashinzwe amakuru( intelligence staff) ariko akaba afite ipeti rya Captaine.

Kubera ko ubusanzwe abakora muri ririya shami nta officers ubamo, abapolisi bagize amakenga y’uko yaba yiyitirira urwego bamuta muri yombi

Icyo gihe bamujyanye ku biro bya polisi bya Nyarugenge, agezeyo ariruka ariko abapolisi n’abaturage baramufata.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi avuga ko aho kugira ngo umuntu yiyitirire Urwego rwemewe n’amategeko, yahitamo kurujyamo akarukorera mu buryo bwemewe.

Ati: “ Kwiyitirira rw’umwuga wemewe n’amategeko ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Abantu bamenye ko serivisi zose ari ubuntu kandi buri wese ayemerewe nta kindi kintu kigendeweho.”

Yongeye gusaba abaturage ko bajya bagira amakenga babona cyangwa bakumva umuntu uvuga ko ashinzwe ibintu runaka bakaba babanza kubimubaza neza bakumva hari ibyo adasobanura neza bakaba bamushyikiriza urwego runaka rw’umutekano.

CIP Umutesi yabwiye Umuseke ko uriya mugabo avuga ko biriya yabikoraga kugira ngo uwo ariwe wese wumvise uwo yiyitiriraga kuba ahite amwihutishiriza serivisi.

CIP Umutesi asaba abantu kutiyitirira urwego ahubwo baba bujuje ibyo rusaba bakarujyamo

Ngo yiyitaga afande kugira ngo abantu bamuhe serivisi zihuse, ntibamugore kandi afite inshingano ziremereye mu rwego rurinda Umukuru w’igihugu.

Ubu yakorewe idosiye yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha. RIB.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW