Rayon Sports FC, yabaye iya mbere isezeye mu irushanwa ngarukamwaka ryateguwe n’Urwego rushinzwe gutanga Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rufatanyije na FERWAFA, kubera ko ubusabe bw’iyi kipe bwanzwe.

Nk’uko umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabitangarije itangazamakuru yavuze ko batazitabira imikino y’Ubutwari nyuma yo kwandikira FERWAFA bayimenyesha ko bifuza gukinisha abakinnyi basinyishije ariko batarabona ibyangombwa ubusabe bwabo ntibwemerwe.
Ati: “Ubushize twakinishije abakinnyi batatu batari bafite ibyangombwa kandi ntacyo byangije ku irushanwa, nubu rero FERWAFA yagakwiye kuba ireka abakinnyi bacu bafite amasezerano bagakina nubwo hari ibindi byangombwa batarabona.”
Avuga ko nta mpamvu yumva yatuma abategura irushanwa bakumira bamwe mu bakinnyi.
Ati: “Irushanwa ryagombye kuba rifunguye kuko abafite abakinnyi bari mu igeragezwa niwo mwanya baba babonye wo kubakoresha. N’abafite abakinnyi batarabona ibyangombwa ariko bafite amasezerano bagakoreshwa.”
Ngo kuba baraguze abakinnyi bo gusimbura abagiye ariyo mpamvu bifuza kubaha umwanya bakazakira bakagaragaza ibyo bashoboye.
Ati: “Ubu ntabwo dufite Michael Sarpong na Iranzi Jean Claude ariko dufite abasimbura babo. Twifuje ko twabakoresha n’ubwo batarabona ibyangombwa byuzuye.”
Yemeje ko ubwo imikino y’igikombe cy’Intwari izatangira kuri uyu wa Gatandatu, abakinnyi ba Rayon bo bazakora imyitozo nk’uko bisanzwe.
Mu mategeko agenga iri rushanwa ry’ubutwari avuga ko rizakinwa n’abakinnyi bafite ibyangombwa bibemerera gukina Shampiyona (license) ndetse n’umubare w’abanyamahanga ukaba ari batatu nko muri shampiyona.
Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW