Kuri uyu wa Gatandatu taliki 25, Mutarama, 2020 nibwo inshuti n’abavandimwe ba Dr James Vuningoma bamusezeye ho bwa nyuma. Yitabye Imana ku wa Mbere taliki 20, Mutarama, 2020 agwa mu bitaro by’umwami Faysal.

Imihango yo kumusezeraho yabanjirije mu rugo rwe nyuma umurambo we usezerwaho n’abari baje mu rusengero rw’Abangilikani ruri mu Giporoso mu Karere ka Kicukiro.
Umwe mu bagize icyo bavuga basezera kuri nyakwigendera ni Soeur Thérèse Mukabacondo (niwe Ntebe y’Inteko y’umuco n’ururimo w’umusigire wasimbuye Sen Prof Cyrien Niyomugabo).
Soeur Mukabacondo yavuze ko Dr Vuningoma yari ‘umugabo w’ubuntu n’ubumuntu, wakoraga umurimo ashinzwe atiganda.’ Ngo agiye asize inkuru nziza i musozi.
Mu baherekeje Intiti Dr Vuningoma harimo abo mu muryango w’abenegitori nawe yakomokagamo.
Hari kandi abayobozi mu nzego nkuru za Leta barimo Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, Minisitiri w’umuco Rose Mary Mbabazi, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Edouard Bamporiki, abadepite n’abandi.
Dr Vuningoma arashyingurwa mu masaha ya saa kumi kuri uyu wa Gatandatu taliki 25,Mutarama, 2020.
Dr Vuningoma James wayobora Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco kuva muri 2012, yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.
Yakoze inshingano zitandukanye mu nzego zinyuranye zirimo iz’Uburezi nko kuba yarabaye umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru rya Kigali ry’Uburezi (KIE) ubu ryabaye Ishami ry’Uburezi rya Kaminuza y’u Rwanda.
Azwi cyane mu bikorwa byo kubungabunga Umuco n’ururimi kuko yari n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko ibifite mu Nshingano.
Mu biganiro bye byinshi yakundaga kugaruka cyane ku ndangagaciro na Kirazira bikwiye umunyarwanda.
Umuryango w’UMUSEKE.RW umwifurije kuruhukira mu mahoro kandi ukomeje abo mu muryango we.










UMUSEKE.RW