Kuri iki Cyumweru tariki 26 Mutarama, ikipe ya APR FC yahagaritse uwari umuvugizi w’abafana bayo Emile Kalinda, arazira ubutumwa bwagiye hanze ku mbuga nkoranyamba burimo amagambo y’urwango mu Banyarwanda.
Ku wa Gatanu Kalinda yaganiraga n’uwitwa Muhawenimana Xavier ufana Rayon Sports ku rubuga rwa Whatsapp rwitwa Ruhago Fans Group.
Yanditse ubutumwa bugira buti “Oya FERWAFA niba ariyo itegura amarushanwa yo mu Rwanda, Afande yagahaye Rayon sport imyaka itanu kudakina irushanwa iryo ari ryo ryose rikinirwa ku butaka bw’u Rwanda kuko twese nta n’ibibuga dufite, ubundi tukareba ko mujya Mozambique n’ubundi mwatwihishe (mo) tutabizi gusa twabavumbuye…mtoto wa nyoka naye ni nyoka.”
Ubu butumwa bwakwirakwijwe ahantu henshi ku mbuga nkoranyambaga, Kalinda ashinjwa kuvuga imvungo ziganjemo urwango ndetse bamwe mu bafana ba Rayon Sports bakavuga ko yabise ‘Interahamwe.’
Uwitwa Muhire Bobo yasangije ubu butumwa bwa Kalinda ku rukuta rwe rwa Facebook, avuga ko aya magambo ye yuzuye urwango.
Ati “Mundebere umuvuguzi w’abafana ba APR imvugo arimo akwirakwiza yuzuye urwango! Ngo turi inzoka! Mozambique se ni ho Rayon iba? Kandi ubu ari uwa Rayon RIB yaba yamutaye mu mvuto!”
Uwambaye Jacky Joel Gasa we yagize ati “Ariko ibi bintu si ibyo kwihanganirwa kuko iyi ni ingengabitekerezo bitari ibyo na ba Mugesera baba barengana uyu ataryojwe iyi mvugo!”
Zakia Moone we yavuze ko imvugo nk’izi yaziherukaga muri Jenoside.
Ati “Ngo umwana w’inzoka aba ari inzoka. Izi mvugo nzizi muri Jenoside interahamwe ari zo zikoresha iyo mvugo kuko bigishaga ko umwana wavukaga ku mututsi na we yabaga ari umututsi none bahu izo ngengasi zo mu bafana ba APR turazikizwa n’iki bahu?”
Uwambaye Jacky Joel Gasa yongeye kugaruka avuga ko Kalinda akwiye imbabazi kuko ngo yazisabye.
Ati “Nimumubabarire kuko na we yigaye kuko hari ahantu maze kubona message amaze kwandika abisabira imbabazi mu ba sportif bose. Rero kuba asabye imbabazi numva yababarirwa kuko baca umugani ngo ururimi ntacyo rupfana n’umuntu!
Ndibwira ko yabivuze nta rwango mu mutima we ku buryo yakwita aba-Rayon twese kuriya kuko afitemo inshuti n’abavandimwe!”
Nyuma y’ubu butumwa Ubuyobozi bwa APR FC, bwasohoye itangazo buvuga ko buhagaritse Emile Kalinda wari umuvugizi wayo gusa ntabwo ubu buyozi bwavuze igihe ahagaritswe uko kingana. A
FC yahagaritse kandi Emile Kalinda kugera ku kibuga mu mikino y’Intwari.
Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwasabye imbabazi ku mvugo ya Emile Kalinda ku wo ari we wese yaba yarakomerekeje.
Nyuma yo guhagarika Emile, ubuyobozi bwa APR FC bukaba buzabamenyesha vuba aha umuvugizi mushya w’abafana bayo nk’uko babatitangaje.
Ni ku nshuro ya kabiri Kalinda Emile ahagaritswe azira amagambo yatangaje kuko muri Gicurasi 2017 nabwo yarahagaritwe azira amagambo yatangaje avuga ko APR FC, batazemera gukomera amashyi Rayon Sports yari yatwaye Shampiyona uwo mwaka.
Jean Paul MUGABEMUSEKE.RW