- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Amadini yaje ate, akamaro kayo ni akahe…Iherezo ryayo ni irihe?

Inyandiko ya Dr MUNYANSANGA Olivier/Umwarimu muri PIASS

Ni ryari hazabaho iherezo ry’amadini? Ese twakwishimira iherezo ryayo? Ingaruka zaba izihe? Amadini aramutse ashize cyangwa azimye byaba ari ibintu bitunguranye bitateganyijwe n’amateka.

Ijambo idini rituruka ku ijambo ry’icyarabu (dîn) risobanura uburyo umuntu yubaha kandi yitwara imbere y’Imana ukurikje umuco, imitekerereze n’ibikorwa.

Idini rifasha buri muntu wese kubona igisubizo cy’ibibazo bimuremereye. Idini rirakomeye kuko ryazankwe kandi ritangirana n’umuntu cyangwa abantu ba mbere babayeho ku Isi. Mu mateka nta na rimwe umuntu yabayeho adafite idini.

Kubera ibyo umuntu wa mbere atashoboraga kubonera ibisubizo, ndetse bikamurenga, nk’urupfu, ibiza, inkuba, n’ibindi…Umuntu wa mbere yibwiye ko hari imbaraga z’amayobera zimurusha ingufu kandi zishobora kumugirira nabi zibishatse, mu mitekerereze ye yigiriye inama yo gushakisha uburyo bwo kubana neza n’izo mbaraga, icyo yungutse, icyo ariye cyangwa anyoye akazihaho.

Prof Esaie Nzeyimana abisobanura neza avuga ko umuntu akoresha ukwemera aho ubwenge bwe budashobora kugera.

Idini risezeranya umuntu kubyara, gutunga no kuramba, rikamusezeranya ko umuryango we, abana n’abuzukuru batazabura aho kuba n’icyo kurya. Icyo ni cyo kifuzo cya mbere cy’umuntu. Umuntu ufite abana 8 yifuza kwizezwa ko bazabaho, bagakura, bakabona aho kuba n’ikibatunga byashoboka umuntu agasenga inshuro nyinshi zishoboka ku munsi. Mu buhindi hari abasubiramo isengesho inshuro 1 728 ku munsi.

Idini rirayobora rigatanga amabwirizwa n’amategeko, utayakurikiza agahanwa. Kuva imyaka myinshi ishize amadini yayoboye ubuzima bwa buri munsi bw’abantu, idini rikababwira ibyo bakwiye kwirinda n’ibyo bagomba gukora, rishyiraho iby’ abantu bemerewe n’ibyo batemerewe kurya no kunywa.

Mu mikino ikomeye y’umupira w’amaguru, abakinyi bamwe iyo binjiye mu kibuga cyangwa iyo igitego kibonetse, bigaragarira buri wese ko hakorwa ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ukwemera n’idini ry’abakinnyi. Hari n’igihe umukino uhagarara havuka imirwano mu bakinnyi cyangwa mu bafana biturutse ku myemerere.

Idini ni ikintu kidashobora kuzima, gusimburwa cyangwa guhagarara, kuko kiri mu bintu bya mbere by’ibanze umuntu wese  akenera. Abantu hafi 84% batuye mu Isi bafite idini babarizwamo. Umuhanga mu mitekerereze w’Umugiriki witwa Socrate yategetswe kwiyahura kuko yanze kwemera imana gakondo z’iwabo.

Mu Rwanda Itegeko Nshinga ryemera umuturage wese kwihitiramo idini mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame akarengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko.

Amadini yemera ubutabera, ubunyangamugayo, ukuri, ubumwe, ubucuti n’ubuvandimwe, arwanya ikibi cyose aho kije gituruka. Buri muntu afite uburenganzira bwo kubaho ntawumuhohotera haba ku manywa cyangwa nijoro.

Amadini afite inshingano zihoraho zo kwibutsa izo ndangagaciro zibeshaho abantu. Kubera ko umuntu yemera ko Imana ari ukuri ni yo mpamvu indahiro zimwe na zimwe zikorerwa imbere y’Imana «Ndahiriye imbere y’IMANA ishobora byose ko nzuzuza inshingano mpawe… IMANA izabimfashemo.

Imbaraga z’idini zigaragarira na none mu gihe cyo gushyingura umuntu wapfuye, gushyingiranwa k’umugabo n’umugore basezerana ko bazabana kandi ko ntawe uzahemukira undi. Zigaragarira kandi mu bihe by’umunezero mwinshi no mu bihe by’umubabaro mwinshi aho isengesho ritabura.

Imyemerere isa nk’ifite ijambo rikomeye mu mibereho y’abatuye Isi

Nubwo hari imbaraga zitangaje kandi zitandukanye mu madini, ariko hari n’intege nkeya zigaragara nko kureka abantu bakisomera bonyine ibitabo bitagatifu ntazindi mpuguro cyangwa inyigisho bahawe ku ruhunde zibafasha kumva neza no gushyira mu bikorwa ibyo basoma. Ibi byateje ikibazo gikomeye n’intambara ziravuka hagati y’amadini. Kugeza ubu intambara zatejwe n’amadini ku Isi ni zo nyinshi kandi zamaze igihe kirekire guhera mu kinyenjana cya karindwi kugeza uyu munsi.

Ikindi ni uko Amadini amwe yabonye abayoboke hakoreshejwe imbaraga n’igitugu. Mu Rwanda ho hari umwiharuko w’uko amadini amwe, abayobozi n’abayoboke bayo bagize uruhare rubi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amadini yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Isi mu burezi, mu buvuzi, mu kwita ku batishoboye, ndetse yatumye  haboneka amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu ku Isi. Hamwe na hamwe yagize uruhare mu kubohora abantu, kurwanya ubukene, mu kwamagana ivangura dufatiye urugero kuri Pasitoro Martin Luther King muri Amerika, Musenyeri Desmond Tutu muri Afurika yepfo n’ahandi…

Muri iki gihe hari iterambere no gusobanukirwa byinshi umuntu atari azi, abantu bamwe basa nk’aho bashaka gusimbura Imana bigaterwa n’uko buri muntu muri iki gihe abasha kugena we ubwe ejo hazaza he.

Ikindi ni uko ya Mana abantu benshi bumvaga ko iba kure mu nsengero, kure mu misozi,  yegereye abantu, buri muntu ashobora kuyisenga ntawe umufashije, akagirana na yo ubucuti bwihariye. Imyumvire iri guhinduka cyane ariko amadini n’umurage wayo biracyakenewe cyane kugira ngo abantu bashobore gukomeza kubana neza mu mahoro n’umudendezo bibutswa ko umuntu atagomba gukorera mugenzi we ibyo atifuza ko na we bamukorera.

Yuval Noah Harari umwarimu muri kaminuza y’i Yerusalemu avuga ko amateka yatangiye abantu barema Imana mu mitekerereze yabo, amateka azarangira igihe abantu bazahinduka cyangwa bagasimbura imana.

Dr MUNYANSANGA Olivier