- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Gasabo: FPR- Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali bagiye kubaka ingoro yabo

Ku wa Gatandatu taliki 25, Mutarama, 2020  bamwe mu banyamuryango ba FPR -Inkotanyi mu Turere tugize Umujyi wa Kigali bashyize ibuye ahazubakwa ingoro mu Mujyi wa Kigali. Ni mu Mudugudu wa Rwinyana, Akagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo. Izuzura itwaye miliyari 3.2Frw.

Ubwo bashyiraga ibuye ry’ifatizo aho iriya ngoro izubakwa mu kagari Musezero, Umurenge wa Gisozi muri Gasabo

Mayor w’Umujyi wa Kigali akaba na Chairman wa FPR-Inkotanyi muri Kigali, Pudence Rubungisa yabwiye Umuseke ko iriya nyubako izuzura itwaye miliyari 3.2Frw, bayitegereje nyuma y’amezi 18.

Ati: “Ni ingoro izaba ifitemo ibiro, ibyumba by’inama, n’inzu mberabyombi nyinshi.”

Avuga ko izaba kandi ifite ahantu ho gufatira icyayi n’ibibuga byo gukiniramo imikino itandukanye.

Ubwo hashyirwaga ibuye ry’ifatizo aho izubakwa, hari abantu batandukanye barimo Chairman wa FPR-Inkotanyi  mu Mijyi wa Kigali, Mme Zurfat MUKARUBEGA wungirije umuyobozi w’Umuryango FPR- Inkotanyi mu mujyi wa Kigali.

Hari kandi, Rwamurangwa Stephen uyobora Gasabo, abagize Komite Nyobozi y’Umuryango RPF-Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali, abagize Komite Nyobozi za RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Gasabo.

Ikicaro cya FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu kiri mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo.

Ingoro ya FPR-Inkotanyi mu Mujyi wa Kigali izubakwa n’ikigo Real Constructors Ltd, imirimo yabyo icungwe na ASSETIP.

Zurufat Mukabega nawe yari ahari
Ni ingoro y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo izakorera ibiro byawo mu mugi wa Kigali no mu Karere ka Gasabo

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW