- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Karongi: Bahinze ibigoli bya Hybrid bategereje ko biheka baraheba

Mu ntangiriro y’igihembwe k’ihinga A, abaturage hirya no hino bakanguriwe guhinga imbuto y’ibigoli bitubuye byitwa (Hybrid 628; 629), mu Karere ka Karongi abahinze biriya bigori byatuburiwe mu Rwanda bategereje ko byera baraheba kuko bitahetse bakavuga ko ari igihombo gikomeye kuri bo kubera ko nta musaruro bazabona.

Umuseke wageze mu Mirenge inyuranye dusanga ibigori byarakuze birasagamba ariko ntibyaheka, n’ibyahetse bifite utugori duto cyane

Bamwe mu baturage bari bateze amaso umusaruro uzava muri biriya bigori, bifuza ko ubutaha bajya bahabwa imbuto yabanje kwigwaho neza ntibateze igihombo.

Abahinzi baganiriye n’Umuseke bavuga ko imbuto ya Hybrid bahinze nta musaruro bayitezeho muri iki gihembwe k’ihinga A, aho abandi batangiye gusarura mu mirima ibyo bahinze, kuri bo ntacyo bazakuramo.

Nsengiyumva Francois ni umuhinzi wo mu Murenge wa Rubengera avuga  ko ibigoli bahinze bagategereza ko biheka bagaheba n’igihetse kigaheka akagoli gato.

Ati “Twahinze ibigoli batubwira ngo birera, ngo biheka bibiri none kirakura kigasumba inzu, ugategereza ko hari akazaho ugaheba. Ni igihombo gikabije.”

Undi waganiriye n’Umuseke ni uwo mu Murenge wa Rwankuba, we avuga ko ibigori bya Hybrid yahinze bizavamo imihembezo (imishingiriro) myiza yo gushingirira ibishyimbo kuko bikura bikagira uruti rukomeye ariko ntihagire ikizaho.

Ati “Abayobozi barahageze barareba baragenda, turasaba ko ubutaha bazajya baduha imbo ijyanye n’ubutaka bwacu kuko iki ni igihombo gikomeye ku muhinzi kandi atikururiye.”

Niragire Theophile Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, kuri iki kibazo yemereye Umuseke ko iki kibazo gihari, ariko ngo hari “Abatekinisiye” bagiye mu mirima babwira ubuyobozi ko ikibazo cyatewe n’impamvu zitandukanye.

Ati: “Hari aho bitahetse, hari abahinze iyi mbuto nyuma bituma itera uko byakagombye, hari n’abatarashyizeho ifumbire uko bikwiye, haracyarebwa izindi mpamvu ngo turebe koko niba iyi mbuto hari ubutaka bwacu itaberanye nabwo, ubutaha abaturage bazahabwe imbuto ijyanye n’ubutaka bwabo.”

Avuga ariko ko biriya bitavuze ko hatari n’abahinze biriya bigori bakeza.

Abaturage baribaza uko iki gihombo bazagisohokamo kuko hari n’abari bafashe ideni mu itangira ry’ihinga.

Jean Claude Musabyimana, Umunyamabanaga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), yatangarije Umuseke ko bazi ikibazo cyabaye i Karongi, ndetse ngo hari abantu boherejyo ngo barebe imiterere y’ikibazo.

Avuga ko imbuto zica mu nzira ndende ngo zigere ku bahinzi, mu mpamvu zatuma irimbu harimo kuba itajyanye n’Akarere, hari ukuba ikoze neza ariko ikabikwa nabi, kuba yagera mu butaka ikarwara.

Ati “Ubugenzuzi buzatubwira ikibazo icyo ari cyo, kuko hari bamwe bahinze biriya bigori bareza, abandi ntibeza.”

Musabyimana avuga ko ikibazo cyabaye mu Mirenge myinshi, ndetse ngo hamwe bagiye batera ibigori mu mirima yegeranye, hamwe ibigori bikamera neza, ahandi bikamera nabi.

Abaturage bavuga ko imbuto bateye yabahombeje cyane

Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW