Rutagambwa avuga ko Rayon Sports ari ikipe ya bose, nta we ivangura
Kalinda yabwiye Umuseke ko asaba imbabazi,
*Ngo nta mutima mubi afitiye Rayon Sports n’abafana bayo
*RIB ntirakira ikirego kirega Kalinda bitewe n’ubutumwa yanditse
Rutagambwa Martin umwe mu babaye muri Rayon Sports, ubu akaba ayikurikiranira hafi, yamaganye amagambo mabi yakoreshejwe n’uwari Umuvugizi w’abafana ba APR FC, Emile KALINDA yandikie umwe mu bafana Rayon Sports, Rutagambwa avuga ko Rayon atari ikipe y’ubwoko nk’uko abahengamiye kuri politiki bakunze kubikoresha, asaba inzego za Leta kugira icyo zikora ku magambo nk’ariya. Kalinda uvugwa we, yabwiye Umuseke ko yaciye bugufi asaba imbabazi kubera amagambo yavuze ahubutse.

Rutagambwa Martin umwe mu bamaze igihe bakurikirana Rayon Sports, yavuze ko ubutumwa bwa Emile KALINDA ari “Rutwitsi”
Ati “Message ubwayo ni Rutwitsi, iyo uyisomye ibirimo ntaho bitaniye n’ibyo Radio RTLM yavugaga, ntaho bitaniye, iyo uyisomye harimo ivangura kandi iryo vangura turi gukorerwa ntabwo ritangiye ubu ngubu, Rayon Sports ni ikipe yavutse, abahengamiye kuri politiki bayita iy’Abatutsi, ntangajwe n’uko bivuzwe n’umuntu wabaye hanze, kuko iyo aba uwari mu Rwanda ntibyari kuntangaza kuko n’ubundi byabayeho ku bantu batayisobanukiwe cyangwa bashaka kuyikoresha muri politiki.
Njya mbwira abantu, Rayon Sports ni ikipe y’ubumwe n’ubwiyunge ntawabisabye kuko ahandi habaho inzego za Leta zibishyiramo imbaraga, amafaranga, ubukangurambaga, ariko muri Rayon Sports tubanamo twese, …tubanamo imyaka n’imyaka kandi nta we urahemukira undi tuba duhoberana kubera Rayon Sports. Rayon Sports ni ubumwe n’ubwiyunge bwakozwe n’Imana atari ukuvuga ngo ni umuntu kanaka wabuhimbye, bubamo bikurikije amahame y’uwayishinze, Umwami Rudahigwa.”
Avuga ko kuba Rayon Sports abayifana bakunda kwiyita rubanda, ngo ni uko Umwami yakundaga kuvuga ko Rubanda ari urw’Umwami.
Kuri Rutagambwa ati “Iyo umuntu aturutse hariya akaza avuga amagambo nk’ariya no kuyasubiramo biteye agahinda, byaba ari uguhubuka kubera ko atazi amateka y’igihugu n’amateka ya Rayon Sports, cyangwa na we ni “Interahamwe mu zindi”…
Yasabye Kalinda guca bugufi akabaza neza amateka ya Rayon Sports, asaba na Leta kugira icyo ikorera uriya mufana hatitawe ku kuba afana APR FC.
Ubu hari Komisiyo yo kwiga ku kibazo cya Kalinda, iyobowe na Songambere wa APR FC na Hemed Minani ndetse na Van Damme wa Police FC, aba ngo bagomba kuganiriza uriya Kalinda akavuga icyo yanditse buriya butumwa agendeyeho.
Aba bashyizweho ngo ntibaratangaza raporo yabo.
Emile KALINDA wamaze guhagarikwa n’Ubuyobozi bwa APR FC, yabwiye Umuseke ko ibyo yanditse yabibwiraga umuntu w’inshuti, kandi ngo yasabye imbabazi ku muntu wese byaba byarakomerekeje.
Ati “Narababaye…Nta we udahubuka, nta we udakosa…”
Kalinda avuga ko nta mutima mubi agira, ibyo avuga abiganira n’abafana, kuri we ngo yumva gukina na Rayon Sports bitanga ibyishimo kuruta indi kipe yose yakina na APR FC, bityo akumva ko uko yaciye bugufi asaba imbabazi, abantu bakwiye kumubabarira.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle UMUHOZA yabwiye Umuseke ko nta kirego kiragera muri RIB kirega Emile KALINDA.
Ati “Njye ntabyo nzi, nta kirego ndabona keretse niba cyatanzwe muri RIB wenda nkaba ntarabimenya ariko niba yarezwe ubwo muzabimenya vuba.”
Ubuyobozi bwa APR FC ku Cyumweru tariki 26 Mutarama bwafashe ikemezo cyo guhagarika Emile Kalinda igihe kitazwi no kutazongera kujya kureba irushanwa ry’imikino y’Igikombe k’Intwari.
Jean Paul NKURUNZIZA Uvugira Rayon Sports, yavuze ko ubutumwa bwa Kalinda bwababaje benshi mu bafana ba Rayon Sports, avuga ko bitangaje kuba muri 2020 hari umuntu ugifite “ingengabitekerezo”.
Ati “Twe turi mu rwego rw’umupira w’amagaru, byaratubabaje, ariko sinatinya kugaya uwabivuze ugifite ingengabitekerezo mu 2020.”
Ubutumwa bwa Kalinda Emiliye avuga ko yabwanditse mu masaha akuze y’ijoro aganira n’undi mufana wa Rayon Sports ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW