- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

MINEDUC izashyireho umwaka w’inderabarezi ku barimu batayize-Prof Nzeyimana

Nyuma y’uko Minisiteri y’uburezi itangaje ko abize amasomo asanzwe ariko ntibashyireho amasomo y’inderabarezi bemerewe gusaba kandi bagahabwa akazi ko kwigisha amashuri abanza n’ay’isumbuye, umwarimu wa Filozofiya Prof Isaïe Nzeyimana yabwiye Umuseke ko byarushaho kuba byiza bashyiriweho amasomo y’umwaka yo kubahugura uko inyigisho zitangwa.

Kwiga ubugenge, ubutabire…ugashyiraho n’inderabarezi ni akarusho

Prof Nzeyimana avuga ko icyemezo cyose burya kiza hari ibyo kije gukemura. Avuga ko mbere umuntu wize ubutabire, ubugenge, imibare n’ibindi ariko atarize inderabarezi yari yemerewe kwigisha.

Akarusho mbere ngi ni uko hari amasomo mato y’inderabarezi abanyeshuri ba Kaminuza bahabwaga n’ubwo atabaga yimbitse cyane.

Nyuma ngo byaje gukurwaho, hemezwa ko umuntu wigisha amashuri abanza n’ay’isumbuye agomba kuba yarize inderabarezi.

Uyu muhanga avuga ko muri iki gihe hari ikibazo cy’abarimu bake  bagomba kwigisha kwigisha abanyeshuri benshi kandi hakiyongeraho ko hari abantu barangije Kaminuza badafite akazi.

Kubera ko politiki y’uburezi kuri bose yatumye abana benshi bayoboka ishuri ndetse hakubakwa n’ibyumba by’amashuri, byatumye umubare w’abarimu uba muke.

Ikindi Prof Nzeyimana avuga kibabaje kugeza ubu ni uko n’abo barimu ‘bake’ bafite imibereho mibi, bahembya amafaranga atunga umuntu mu buryo bugoye kandi afite inshingano zo kwigisha abazagirira u Rwanda akamaro.

Ati: “ Urafata umuntu umuhembe ibihumbi 30 Frw cyangwa 40 Frw ubwo uba wumva uwo muntu azabaho ate koko!?”

Kuba mwarimu ahembwa amafaranga make kandi avunika ngo biri mu bituma hari abanga kuba mwarimu ariko ngo ‘imibereho ya mwarimu irushijeho kuba mwiza ntawakwanga kujyayo’.

Prof Nzeyimana avuga ko umuhati wa Leta wo gutuma amafaranga agera ku muturage w’icyaro wagombye gukomeza gushyirwamo ingufu, mu cyaro ‘ubuzima bukoroha.’

Ati: “ Agomba kuba amafaranga akiri aho ‘iwanyu muri capitale!”

Yongeraho ko uretse n’icyaro n’utwo yise utujyi duto duto’ usanga nta mafaranga arimo.

 

Ikibazo cy’abarimu bake kirahari, igisubizo gihawe gishakirwe inyongera ituma kiramba…

 Prof Isaïe Nzeyimana avuga ko kuba abarimu ari bake muir iki gihe  byo ari ikibazo kigaragara kuko ubu amashuri ari menshi n’abanyeshuri  benshi.

Avuga ko mbere amashuri yari make cyane, abanyeshuri nabo ari bake ndetse hakiyongeraho ko uwarangizaga amashuri yisumbuye cyangwa Kaminuza yabaga ‘azi neza ibyo yize’, icyo yise niveau très haut.

Prof Nzeyimana Isaie umwarimu wa Philosophie

Avuga ko abize muri iki gihe bakiga ayo masomo nk’ubugenge, ubutabire, imibare n’ibindi, ‘ubumenyi babifitemo nabwo umuntu yabwibazaho.’

Ati: “ Abo bantu bagiye kujya kwigisha abana bacu ni ngombwa ko hagomba kubanza kurebwa igipimo cy’ubumenyi bwabo muri ibyo bavuga ko  bize.”

Abajijwe inama yaha Minisiteri y’uburezi, Prof Nzeyimana yavuze ko byaba byiza abantu barangije Kaminuza bose bashyiriweho byibura umwaka umwe wo kwiga inderabarezi kugira ngo babone ubumenyi bw’uko amasomo ategurwa, atangwa, uko umwana yigishwa, uko ahanwa n’uko afashwa n’iyo yaba atari ku ishuri.

Ngo ni urugero yabonye muri Cameroon kandi asanga rwafasha n’u Rwanda.

Uriya mwaka umwe wo kwiga inderabarezi ngo niwo bita ‘une année d’aggrégation’

Prof Nzeyimana avuga ko rwose ikemezo cy’uko abize ubumenyi butandukanye bakabwinjira neza bashobora kwigisha ari kiza ariko ngo byarushaho kuba byiza ( haba kuri bo no ku banyeshuri) bashyiriweho umwaka wo kwiga inderabarezi.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW