- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Pasiteri yasabwe kutagarukira ku by’Ijambo ry’Imana gusa ahubwo n’imibereho y’abaturage

Réverend Past. Rugenerwa Ndayi Abraham wo mu itorero Méthodiste mu Rwanda, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama yahawe inshingano zo kuyobora uturere tune (4) two mu ntara y’Amajyepfo asabwa kutagarukira mu kwigisha Ijambo ry’Imana gusa ahubwo agakemura n’ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage.

Reverend Past Rugenerwa yahawe igitabo gikubiyemo Statut y’Itorero

Révérend Pasteur Rugenerwa Ndayi Abraham akaba n’umubwiriza, yahawe inshingano zo kuyobora Amatorero ya Méthodiste mu  Karere ka Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Iterambere (JADF) mu Karere ka Muhanga, Nyiratunga Iphigénie akaba yari ahagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga muri iki gikorwa, yavuze ko  ashima ubufatanye bw’Inzego za Leta n’Amatorero.

Gusa avuga ko hakiri ibibazo bibangamiye abaturage birimo abadafite amacumbi, Ubwiherero, Mituweli n’ubukene muri rusange bifuza ko uyu wahawe inshingano ashyira mu mihigo  y’Itorero.

Avuga ko ivugabutumwa rigomba kubwirwa abaturage bakeye kandi bafite Imibereho myiza.

Yagize ati “Mu nama twakoranye n’amadini mu minsi ishize, twanzuye ko twafatanya na bo muri ibi bibazo, batubwiye ko barimo kwegeranya raporo y’ibyo bamaze gukemura, ibi ni byo twifuza ko bikomeza kuko hakiri abo ubukene bubangamiye.”

Révérend Pasteur Rugenerwa Ndayi Abraham avuga ko hari  umushinga wagenewe abatishoboye bo mu kiciro cya mbere muri Paruwasi yo muri utu Turere 4 kandi ukaba wishyurira abana babo amashuri abanza kugeza muri Kaminuza.

Ati “Usibye umushinga wa Compassion, hari n’umusanzu  abakristo  bishoboye  bazasabwa kugira ngo  bubakire inzu banishyurire ubwisungane mu kwivuza mu nama bazakorana.”

Umuvugizi w’Itorero Méthodiste mu Rwanda, Samuel Kayinamura yabwiye Umuseke ko nta butumwa bushobora kumvikana mu gihe cyose umukristo ashonje, akavuga ko uwahawe inshingano  akwiye kwibanda ku bifasha umutima n’ibifasha umwuka kuko byose byuzuzanya.

Kayinamura ati “Muri utu turere tune agiye kuyobora azigishe abakristo ibyo agakiza atibagiwe no kubatoza kwivana mu bukene.”

Uyu muyobozi avuga ko mu Rwanda Itorero Méthodiste rifite ibigo by’amashuri 80, Ibitaro 1 n’ibigo nderabuzima 10.

Reverend Past Rugenerwa Ndayi Abraham avuga ko mu gushyira mu bikorwa iki kifuzo azahera kubyo bagenzi be bamaze gukora
Reverend Pasteur Abraham Rugenerwa Ndayi avuga ko agiuye kwita ku bibazo bibangamiye Imibereeho myiza y’abaturage
Umuvugizi w’Itorero Methodiste mu Rwanda Kayinamura Samuel yasabye uyu mushumba kwegera abaturage bafite imibereho mibi abigisha kwivana mu bukene
Abakristo bo muri iri Torero bari bitabiriye umuhango wo guha Past Rugenerwa inshingano

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga