Kuri uyu wa Mbere Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu Ron Wiess yavuze ko ikigo ayobora kigiye kuzaha abakobwa ba GAERG barangije Kaminuza amasomo mu gukora amashanyarazi, nyuma abatsinze neza ikigo ayoboye kikabaha akazi.

Ron Weiss ukomoka muri Israel akaba nawe afite ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abayahud( 1935-1948) yavuze ko hari gahunda azakorana na bamwe mu Bayahudi bakajya baza guhugura abarokotse Jenoside mu ngeri zitandukanye, ku ikubitiro hakazahugurwa abazita ku bageze mu zabukuru.
Ron Weiss yabivugiye mu murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera aho yari yagiye kureba uko inzu ikigo ayoboye cyateye inkunga mu kubaka ihagaze no gusuhuza abakecuru n’abasaza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafashwa na kiriya kigo mu isanamitima.
Weiss yavuze ko iyo witegereje u Rwanda na Israel usanga hari ibyo ibihugu byombi bihuriye ho.
Ati: “ U Rwanda rufite ubuso bwa kilometero kare zirenga gato ibihumbi 26 n’aho Israel yo ifite ubuso burengaho gato kilometero kare ibihumbi 22. U Rwanda rutuwe n’abaturage miliyoni 12 n’aho Israel yo ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 11. Buri gihugu cyahuye na Jenoside. Iwacu yakorewe Abayahudi, mu Rwanda ikorerwa Abatutsi…”
Avuga ko ibyo bintu uko ari bitatu byerekana ko ibihugu byombi hari ibyo bisangiye bityo ko bigomba gukora bikiteza imbere.
Uyu muyobozi wa REG avuga ko akazi Leta y’u Rwanda yamushinze ko guha ingo zose amashanyarazi azagakora neza.
Ikigo Aheza Healing and Carrier Development Center cyatashywe taliki 13, Mutarama, 2019. Umuhango wo kugitaha icyo gihe wari uhagarariwe na Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba hamwe na Perezida wa GAERG Egide Gatari.






Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW