- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Sadate wa Rayon yashimiye APR yahagaritse umuvugizi w’abafana bayo

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadete yashimiye ikemezo cy’ubuyobozi bwa APR FC cyo guhagarika Emile Kalinda wari umuvugizi w’abafana b’iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda kubera amagambo mabi yatangaje.

Munyakazi Sadate wa Rayon yashimye ikemezo cya APR FC

Iki kemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa APR FC ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mutarama buhagarika uyu Emile Kalinda kubera amagambo aherutse gutangaza abiba urwango. [1]

Kalinda arazira imvugo yakoresheje ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ubwo yaganiraga n’uwitwa Muhawenimana Xavier ufana Rayon Sports ku rubuga rwa Whatsapp rwitwa Ruhago Fans Group.

Yanditse ubutumwa bwumvikanamo urwango n’amagambo asa nk’ibitutsi. [Umuseke ntiwifuje gutambutsa ubu butumwa kubera butajyanye n’umurongo w’Ikinyamakuru n’uw’imiyoborere y’u Rwanda.]

Nyuma Emile atangaje ibi ndetse bikanababaza bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru ubuyozi bwa APR FC bwahise butangaza ko bumuhagaritse kuri uyu mwanya w’ubuvugizi bw’abafana ba APR ndetse bumuca ku kibuga mu mikino y’irushanwa ry’Intwari bwizeza abafana b’ikipe ko mu minsi mike bubereka uzasimbura Emile.

Munyakazi Sadete umuyozi wa Rayon Sports yashimiye ubuyozi bwa APR FC gusa avuga ko hagakwiye gufatwa izindi ngamba.

Ati “Nk’abahohotewe, dushimiye ubuyobozi bwa APR FC ku cyemezo bwafashe, nubwo Emile yabisabiye imbabazi kandi tukaba twaranamubabariye ariko hari ingamba zagombaga gufatwa.”

Perezida wa Rayon Sports uvuga ko iyi kipe ye yahohotwe kuko buriya butumwa bwababaje abakunzi bayo.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW