Mu murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Emmanuel ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho kutavuza abana be batakaga ko bababara mu myanya ndangagitsina.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigali buvuga ko bariya bana bari baragiye kwa Se wabo mu Ntara y’Amajyepfo, uyu aza gufungwa nyuma y’uko ngo yafashwe asambanya abandi bana.
Igihe cyarageze aba bana abereye Se wabo bataha kwa Se witwa Emmanuel, utuye mu mudugudu wa Rubuye, Akagari ka Kigali mu Murenge wa Kigali, bahageze bakajya bataka ko bababara mu myanya ndangagitsina ariko ntabavuze.
Abaturanye be nibo ngo babwiye Polisi n’abashinzwe irondo ry’umwuga ko se wa bariya bana yanze kubavuza kandi bataka biba ngombwa ko atabwa muri yombi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kigali Wellars Ngarambe avuga ko bariya bana ari impanga.
Bivugwa ko Se wa bariya bana yajyanywe kuri Station ya Polisi ku murenge wa Kigali.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW