(VIDEO) Mu boherejwe guhagararira ibihugu byabo bashyikirije inyandiko zibibemerera Perezida Paul Kagame, barimo abo mu bihugu nk’Ubuyapani, bimwe mu bihugu byo muri Africa, ndetse n’ibyo ku mugabane w’Uburayi, nyama baraza gusangira na Perezida Paul Kagame.

Bose hamwe bagera ku 10. Barimo uzahagararira Finland nka Ambassador, yitwa Riitta Swan azaba ari i Dar es Salaam.
Ubuyapani nabwo buzahagararirwa na Ambassador yitwa Masahiro Imai azaba akorera i Kigali.
Malawi igihugu kiri muri Africa y’Amajyepfo kizahagararirwa na High Commissioner witwa Glad Chembe Munthali azaba akorera i Dar es Salaam.
Sierra Leone na cyo ni igihugu cya Africa, kizahagararirwa na High Commissioner witwa Peter Joseph Francis uzakorera i Nairobi.
Igihugu cya Niger kiri muri Africa y’Iburengerazuba kizahagararirwa na Ambassador witwa Zakariaou Adam Maiga azaba akorera i Addis Ababa muri Ethiopia.
Georgia ni igihugu k’Iburayi kizahagararirwa na Ambassador witwa Zurab Dvalishvili azaba akorera i Addis Ababa.
Burkina Faso na cyo kizahagararirwa na Ambassador witwa Ganou Diaby Kassamba Madina azakorera i Nairobi.
Ubutaliyani bwashyizeho Ambassador witwa Massimiliano Mazzanti azakorera i Kampala.
Ubwami bwa Denmark buzahagararirwa na Ambassador, yitwa Nicolaj Abraham Hejberg Petersen akazakorera i Kampala, na Czech Republic yagennye Ambassador witwa Martin Klepetko uzakorera i Nairobi.

RUBANGURA Daddy SADIKI
UMUSEKE.RW