- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

PM yirukanye burundu abarimo Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuzima kubera amakosa akomeye

Inama y’Abaminisitiri  idasanzwe yateranye ejo hashize tariki ya 28 Mutarama, yemeje amateka atandukanye arimo ayo kwirukana burundu mu bakozi ba Leta abarimo Gahungu Zacharie wari Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuzima azira amakosa akomeye yakoze mu kazi.

Iyi nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenemeje Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Dr. Ndayisaba Gilles François wari umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe indwara zitandura mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC).

Inama y’Abaminisitiri yanemeje iteka rishyiraho urutonde rw’amakosa akomeye.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje Iteka rya Perezida ryemerera Dr. Nyemazi Jean Pierre wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame kandi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta.

Iyi nama y’Abaminisitiri yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro, yanemeje Umushinga w’Itegeko rigenga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera.

Soma ibyemezo by’Inama y’Abaminisiti byose [1]

UMUSEKE.RW