Umunyarwenya mpuzamahanga w’Umurundi, Michael Sengazi yahishuye iby’urugendo rwe yagiriye mu biro by’Umukuru w’Igihugu Pierre Nkurunziza bakaganira. Ngo yagiye afite ubwoba bwinshi bituma anibagirwa ibyangombwa.

Michael uvuka ku Munyarwanda n’Umurundi akunze kwiyita umumetisi, yatsindiye igihembo cy’umunyarwenya mwiza m’umwaka wa 2019 ku mugabane wa Africa.
Ngo ibi byatumye inzego za Leta zifuza guhura na we kubera ishema yari amaze guhesha igihugu.
Mbere byavugwaga ko azahura n’Umuyobozi w’Akarere k’iwabo ariko nyuma biza guhinduka kuko abamushakira umuyobozi uzamwakira basabye Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza guhura n’uyu munyarwenya.
Avuga ko bakimara kumwemerera ko azahura na Perezida, yagize ubwoba bwinshi kuko yumvaga agiye guhura n’umuntu ukomeye mu gihugu.
Ngo kubera igihunga n’ubwoba, yagiye ku biro by’umukuru w’Igihugu yibagiwe ibyangombwa bye.
Ati “Nageze ku biro by’umukuru w’igihugu no kuvuga uwo nje kureba birananira ngatinya kuvuga izina rye.”
Ngo hahise hakurikiraho kumwaka ibyangombwa agiye kubireba mu mufuka “nsanga njye nabyibagiwe ubwo Kigingi n’abandi twari kumwe babigiyemo ariko na none kuba ari njye wari uje guhura na perezida bizwi ntabwo byagoranye barandetse ndatambuka.”
Ngo bageze ku muryango winjira mu ibiro by’umukuru w’igihugu, we na bagenzi be basiganiye kwinjira buri wese afite ubwoba bwo kubanza kwinjira.
Ati “Nagezemo ndangarira ibintu biri mu biro gusa nyuma naje kumukubita amaso ahagaze mu nguni umubiri uhinduka ibinya.”
Ngo na bwo gutera intambwe ngo age kuramutsa Perezida byaramunaniye, Perezida Nkurunziza ubwe aba ari we uza kumwiramukiriza.
Avuga ko mu biganiro bagiranye, Perezida Nkurunziza yamwizeje ko agiye guteza imbere impano z’abana bakiri bato kuko abona ko zikinewe.
Uyu musore ukunze kuza gusetsa abanyarwanda nyuma yo kwakira igihembo cy’umunyarwenya mwiza muri Africa gitangwa na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (prix RFI talent) azategurirwa ibitaramo bizabera ku mugabane w’Uburayi.


Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW