- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Nelly wandika filime za Seburikoko na City Maid agiye gutangiza indi yise ‘Indoto’

Wilson Misago uzwi ku izina rya Nelly akaba ari we wakoze filime z’uruherekane zamenyekanye cyane nka Friends, Seburikoko na City Maid agiye gutangira kwandika indi yise’ Indoto.’ Asezeranya abakunda Sebu na City Maid ko ntaho zizajya.

Nelly

Iyi filime izajya isohoka mu buryo bw’uruhererekane kuri Televiziyo y’u Rwanda nk’uko na Seburikoko na City Maid biyicaho.

Iyi filime‘indoto’izasohoka vuba ikaba ivuga ku nkuru y’urubyiruko rutangirira k’ubusa ariko rukazamuka rukagera ku cyo rwifuza.

Harimo inkuru y’umwana wize iby’ikoranabuhanga yarangiza akabura akazi agakomeza akaragira inka za nyirakuru.

Nyuma yeje  guhura n’inshuti ye yabonye akazi i Kigali,  iramushuka ngo bagurishe inka za nyirakuru’.

Agera I Kigali ubuzima bwaramugoye  ariko ntiyacika intege akomeza gukora kugeza yirihiye kaminuza mu by’ikoranabuhanga kandi arabimenya neza.

Uyu mugabo washoye imari n’ibitekerezo mu buhanzi avuga ko muri filimi Indoto nta mukinnyi usanzwe ari icyamamare uzagaragara mo.

Ngo ni filimi izaba igamije kwigisha ariko nanone hakagaragaramo abakinnyi bashya bafite impano.

Ati: “Sinkeneye kuzana abantu bazwi mu mushinga mushya wa filime. Nifuza gutanga akazi ku bantu benshi kandi nkazamura impano nshya.”

Yasabye urubyiruko kutitinya, ahubwo bakagerageza amahirwe

Nelly Misago akaba ari umugabo wubatse ufite abahungu babiri.

Avuka mu karere ka Gisagara mu murenge wa Musha, yize ibijyanye n’icungamutungo  n’amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda. Ayisumbuye yize ubumenyamuntu(Sciences Humaines).

Usibye filime akora ni umucuruzi wa serivisi z’amashusho n’ibindi bijyana nabyo.

Nicolas YUSUF

UMUSEKE.RW