- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

U Rwanda rwagaragaje uruhande ruhagazemo ku kibazo cya Libya

Mu nama yabereye muri Congo Brazzaville yiga kuri Libya, imaze kuba igihugu cyayogojwe n’intambara z’imitwe itandukanye nyuma y’urupfu rwa Col Muammar Gaddafi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rudashyigikiye abivanga mu bihugu bya kiriya gihugu.

Amb. Olivier Nduhungirehe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Habyarimana Jean Baptiste bari muri iriya nama

Kuri Twitter ndetse no kuri Facebook ye, Nduhungirehe yanditse ati “Twitabiriye inama ya 8 y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe ivuga kuri Libya, yakiriwe na Perezida Denis Sassou Nguesso i Brazzaville, muri Repubulika ya Congo.”

Ubutumwa bwe bukomeza bugira buti “Ndashima uruhare rukomeye rwa AU (African Union), mu gushyigikira ibiganiro hagati y’abaturage ba Libya, no gusaba ko ababyivangamo baturutse hanze birekeraho.”

Umuseke wavuganye na Minisitiri Nduhungirehe binyuze mu ikoranabuhanga, atubwira ko ubutumwa yanditse buhagije nta kindi yaburenzaho.

Iyi nama ivuga kuri Libya yatangiye kuri uyu wa kane tariki 30 Mutarama i Brazzaville, igamije kugira ngo Africa yumvikanishe ijwi ryayo no kugaragaza ibyo Umuryango wa Africa yunze Ubumwe ukora ku bibazo biri muri Libya.

Mbere gato y’iyi nama habaye indi mpuzamahanga i Berlin, mu Budage na yo yiga kuri Libya, nyuma hazaba n’inama ya 33 y’Abakuru b’Ibihugu bya Africa izabera i Addis Ababa, na yo ishobora kuzavuga ku muti urambye ku kibazo k’intambara ziri muri Libya.

Inama y’i Brazzaville irimo impande zinyuranye zifite uruhare ruziguye n’urutaziguye mu bibera muri Libya, hari Abakuru b’Ibigu na Guverinoma bari muri Komite ya AU, abahagarariye ibihugu bya Africa biri mu Kanama gashinzwe Umutekano ku Isi, abo mu bihugu by’Akarere ka Sahel igihugu cya Libya giherereyemo, na bamwe mu bahagarariye ibihugu bikize ku Isi binafite ubushake bwo kurangiza iki kibazo, birimo Ubudage, Uburusiya, Ubufaransa, Ubutaliyani n’Umuryango w’Abibumbye, UN.

Hari kandi n’abashyigikiye buri ruhande mu zihanganye zishobora gutuma Libya icikamo ibice.

Libya yabaye isibaniro ry’abarwanyi b’imbere mu gihugu n’abacanshuro.

Inyeshyamba ziyobowe na Gen Khalifa Haftar ushyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange by’i Burayi, ziamaze kwigarurira igice kinini k’igihugu, zihanganye n’imitwe y’ingabo zishyigikiye Leta yemewe na UN ikorera i Tripoli, iyobowe na Minisitiri w’Intebe Fayez al-Serraj.

Umuryango wa Africa yunze Ubumwe ushyigikiye ko Libya ibibazo byayo bikemukira mu biganiro hagati abayituye, ndetse nyuma hakajyaho ubutegetsi binyuze mu matora.

Iki gihugu nyuma y’urupfu rwa Col. Muammar Gaddafi wakiyoboye kuva mu 1969 kugeza muri 2011 ubwo yicwaga.

Perezida Denis Sassou Nguesso ni we watumije iyi nama y’i Brazzaville

UMUSEKE.RW