- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Imibereho y’Abanyarwanda bari China ikurikiranirwa hafi – Dr. Gashumba

Nyuma y’icyorezo cya Virus yitwa Novel Coronavirus gihangayikishije Isi yose, mu kiganiro n’Abanyamakuru Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko bitaraba ngombwa gucyura Abanyarwanda kandi ko babakurikiranira hafi umunsi ku wundi imibereho yabo ku bufatanye na Leta y’Ubushinwa na Ambasade y’u Rwanda iriyo. 

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba aha ikiganiro abanyamakuru kuri Coronavirus

Dr Diane Gashumba yari kumwe n’abo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu kiganiro bagiranye n’Abanyamakuru bagaragaza uko u Rwanda rwiteguye guhangana no gukumira Novel Coronavirus.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ubukana bw’ikwirakwiza ry’iyi virus buri kugabanuka.

Kubera uko bimeze, Min. Dr. Gashumba avuga ko bitari ngombwa cyane guhita bacyura Abanyarwanda baba mu Bushinwa, ahubwo ngo bakurikiranira hafi imibereho yabo umunsi ku wundi.

Yemeza ko u Rwanda rufite ikizere ko u Bushinwa buzahagarika ikwirakwira rya coronavirus, ibintu bigasubira mu buryo.

Dr Diane Gashumba avuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zo gukumira ko virus yinjira binyuze mu gusuzuma abinjira banyuze ku kibuga k’indege.

Ati “Ubu u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo gupima abinjira ku kibuga k’indege kugira ngo hatagira uyinjiza. Abaturage bumve ko coronavirus itaragera mu Rwanda, bumve ko batekanye.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga, Urugeni Bakuramutsa avuga ko kuba RwandAir  yahagaritse ingendo zerekeza n’iziva mu Bushinwa ari iby’igihe gito kuko hari ikizere ko iriya coronavirus izaba yarahagaritswe.

Kugeza ubu ngo iriya virus ihitana abantu bangana na 2% by’abo yafashe. Abantu bagera kuri 213 bamaze guhitanwa na yo mu bihugu 23 yagezemo.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abanyarwanda gukomeza umuco w’isuku, bagakaraba intoki, bakirinda gukora aho babonye hose cyangwa kwimyiza intoki, kandi bakitabira kwivuza.

Iyi Minisiteri  kandi ivuga ko muri miliyari 300 Frw ihabwa y’ingengo y’imari, harimo n’agenewe ubutabazi igihe cyose hakwaduka icyorezo k’indwara.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW