Inteko rusange ya munani isanzwe y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu (PL) yatoreye Mukabalisa Donatille umwanya wa perezida w’iri shyaka, aho yagize amajwi 482 angana na 99,6% by’abatoye bose.
Kuri uyu wa 11 Ukuboza 2022 nibwo abayoboke ba PL bateraniye muri Kongere y’Igihugu ya munani isanzwe, ari nayo yabereyemo amatora.
Mukabalisa usanzwe ari Perezida w’Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, yatorewe gukomeza kuyobora iri shyaka muri manda y’imyaka itanu iri imbere.
Ni mu gihe Munyangeyo Theogène na we usanzwe ari umudepite, yatorewe umwanya wa Visi Perezida wa mbere ari nawo asanzweho, aho yagize amajwi 91.9%. Twagirimana Epimaque yatorewe umwanya wa Visi Perezida wa kabiri ku majwi 94.2%.
Umuhire Adrie we yatorewe umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa PL ku rwego rw’Igihugu ku majwi 95.5%. Ni Umwanya wari usangaywe Dr Odette Nyiramirimo.
Ku mwanya w’umubitsi hatowe Dr. Murenzi Phanuel, wagize amajwi 90.9%. Muri iyo kongere, abayoboke bagejejweho ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, n’ikiganiro ku ndangamyitwarire y’umunyapolitiki.
Mukabalisa yavuze ko ibyo abanyarwanda banyuzemo n’uburyo bagiye bakemura ibibazo bahuye nabyo, bigaragaza ko bafite ubushobozi bwo gukora n’ibirenzeho.
Yavuze ko kuba hari abagishaka gusenya ubunyarwanda, ari ngombwa guhozaho muri uru rugamba kandi kurutsinda bisaba kwireba “mu bunyarwanda dusangiye.”
Yakomeje ati “PL izakomeza kugira uruhare mu kubungabunga ibyagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubumbatira amahoro n’umutekano, gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda by’umwihariko Ndi Umunyarwanda, byo nkingi y’imiyoborere myiza, iterambere n’imibereho myiza”.
Yashimye ubufatanye ntamakemwa bw’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, avuga ko butanga umusaruro mu kubaka Igihugu kuko abayobozi bose bakorera Abanyarwanda.
Yakomeje ati “Ni ngombwa ko twicara nk’abayobozi haba ku rwego rwa PL mu nzego turimo z’Igihugu cyacu, tukongera kurebera hamwe imyitwarire igomba kuturanga, tugasuzuma, tukarebera hamwe niba nta nzitizi zishobora gutuma tutabasha kugera aho twifuza mu rugamba rwo kubaka ubunyarwanda duhuriyeho.”
“Dukwiye gufatanya, tugafata ingamba zihamye, turi hamwe, dushyize hamwe, dushyize imbere ubunyarwanda twumva ko ari igihango n’ingufu byo kubaka uyu munsi n’ejo hazaza heza, hazatugeza ku ntego twiyemeje yo kuba igihugu giteye imbere, kizira amacakubiri n’inzangano.”
Iyi nteko iteranye nyuma y’uko umwe mu badepite PL yari ifite mu Nteko, Dr Gamariel Mbonimana, aheruka kwegura nyuma yo kuvugwaho ubusinzi. Bitewe n’igihe kitageze ku mwaka yari asigaje kuri manda, ntabwo ashobora gusimburwa.
Imitwe ya politiki mu Rwanda muri iki gihe irimo kwisugaya, mbere y’amatora y’abadepite azaba mu mwaka utaha.
