- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

U Rwanda rwahagaritse imikoranire n’igihugu cy’u Bubirigi

Guverinoma y’u Rwanda ivuga yahagaritse imikoranire n’iy’Ububiligi bitewe n’imyitwarire yabwo irimo agasuzuguro no kurusibira amayira. Ni icyemezo kizamara imyaka itanu ni ukuvuga hagati ya 2024 na 2029.

U Rwanda ruvuga ko Bubiligi bwinjiranye na DRC mu bukangurambaga bwo kurukomanyiriza mu kubona inkunga z’iterambere, kandi ubwo bukangurambaga Ububiligi bubukora ku rwego mpuzamahanga.

Minisiteri y’u Rwanda ishinzwe ububanyi n’amahanga yasohoye itangazo rigira riti: “U Bubiligi bwahisemo icyemezo gishingiye kuri politiki yo guhitamo uruhande muri aya makimbirane kandi bubifitiye uburenganzira ariko kuvanga ibikorwa by’iterambere na politiki ni ibintu bidakwiye.”

u Rwanda ruvuga  ko imbaraga u Bubiligi bukoresha mu gushaka uko ruhagarikirwa inkunga, zerekana ko nta bufatanye mu bijyanye n’iterambere bugikenewe hagati ya Kigali na Brussels.

Mu gutanga impamvu zo guca umubano warwo n’Ububiligi, u Rwanda ruvuga ko ibihano bishingiye ku kubogamira ku ruhande rumwe bihora bisabwa n’Ububiigi  ari ukwivanga kudakenewe.

Ibyo ngo bishobora guhungabanya no guca intege imbaraga Abanyafurika bashyira mu gushakira amahoro aka Karere,  bikanadindiza umuhati wo kugera ku gisubizo cy’amahoro arambye.

Mu itangazo ryarwo, u Rwanda ruvuga ko intego yarwo ya cyera,  kandi ari nayo y’ubu, ari iyo kurinda umutekano warwo.

Hari aho rigira riti: “ Intego yacu ni imwe.  Ni iyo kurinda umutekano w’imipaka kandi nta muntu ukwiye gukomeza kwihanganira amakimbirane akomeje guterwa no kunanirwa inshingano kwa DRC n’Umuryango Mpuzamahanga wananiwe kuzuza inshingano zo gusenya umutwe w’Iterabwoba wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi wa FDLR no kurinda uburenganzira bwaba nyamucye( Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda”.

Hashingiwe ku byavuzwe haruguru,  Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangaje ko imikoranire yari iri hagati y’u Rwanda n’Ububiligi ihagaze guhera mu mwaka wa 2024 kuzageza mu mwaka wa 2029.

Guverinoma y’u Rwanda kandi ivuga ko idashobora guterwa ubwoba n’uwo ari we wese ku bijyanye no kurinda umutekano w’igihugu.

Mu buryo bweruye, u Rwanda ruvuga ko ruzakorana na buri wese urwubaha, wumva ko imikoranire igomba kuba ishingiye ku bwubahane ku mpande zombi.

U Rwanda rwari rusanganywe imikoranire n’Ububiligi binyuze mu kigo cyabwo kitwa Enabel.

Umwe mu bakozi bacyo azindutse abwira Taarifa Rwanda ko baraye bohererejwe ubutumwa bwa email bubasaba gufata ibyabo byose bagataha kuko akazi kahagaze.