- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Rayon Sports yategetswe kwishyura Robertinho arenga miliyoni 30 Frw

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryategetse Rayon Sports FC kwishyura Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ’Robertinho’ wahoze ari umutoza wayo, ibihumbi 22,5$ [arenga miliyoni 30 Frw] kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

 

Umutoza Robertinho wahagaritswe na Rayon Sports imushinja uburwayi, yatanze ikirego asaba kwishyurwa imishahara ye yo kuva muri Mutarama 2025 kugeza umwaka w’imikino urangiye muri Kamena 2025.

Mu ibaruwa FIFA yandikiye impande zombi ku wa 12 Kanama 2025, yazimenyesheje ko Rayon Sports ifite “iminsi 45 gusa yo kuba yishyuye wayireze 22.500$”.

Ibi nibiramuka bidakozwe bishobora kuzayigiraho ingaruka zo kuba itemerewe kwandikisha abakinnyi b’imbere mu gihugu n’abo hanze, inshuro eshatu zikurikiranya mu gihe cy’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.

Robertinho wahembwaga 5000$ buri kwezi, ntabwo yahembwe amezi atandatu.

Uyu Munya-Brésil aherutse kubona akazi gashya, aho azatoza Jeddah SC yo muri Saudi Alabia mu mwaka w’imikino utaha wa 2025/26.
Rayon Sports yategetswe kwishyura Robertinho arenga miliyoni 30 Frw