- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Shampiyona y’Isi y’Amagare: Gare ya Nyanza ya Kicukiro izimurirwa i Rebero

Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare (2025 UCI Road World Championships) u Rwanda rugiye kwakira, ibikorwa bya Gare ya Nyanza byose bizimurirwa ku musozi wa Rebero ahazwi nko kuri Canal Olempia.

Gare ya Nyanza isanzwe iri ku muhanda Kigali-Bugesera, umwe mu mihanda izakorerwamo irushanwa rya 2025 UCI Road World Championships) riteganyijwe kuba kuva ku wa 21–28 Nzeri 2025.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, ACP Boniface Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko kwimura Gare ya Nyanza ari kimwe mu ngamba zafashwe hagamijwe umutekano n’imigendekere myiza y’irushanwa.

Yagize ati: “Kubera inzira izakorerwamo isiganwa, Gare ya Nyanza muri Kicukiro izimurirwa kuri Canal Olympia mu minsi iyo nzira izaba ikoreshwa.”

Muri ibi birori, imihanda mikuru yo muri Kigali izafungwa ku modoka zitwara abagenzi, amashuri ntazafungura, kandi abakozi benshi ba Leta bazakorera mu ngo zabo.

ACP Rutikanga yongeyeho ati: “Iri rushanwa ntabwo rigamije guhungabanya imibereho y’abatuye Kigali, kuko hazashyirwaho inzira z’inyongera. Nyuma y’irushanwa, serivisi z’ubwikorezi zizongera gusubira muri Gare ya Kicukiro.”

Ishyirahamwe  ry’umukino w’amagare ku Isi (Union Cycliste Internationale – UCI) ryemeje ko iri rushanwa rizanyuzwa kuri televiziyo mu bihugu 124, rikazerekanwa ku mashene mpuzamahanga 22.

Televiziyo y’u Rwanda ni yo izaba iy’ibanze izindi ziyifatireho amashusho y’uko irushanwa rizaba rigenda.

Uretse ibyo, hanitezwe umubare munini w’abazakurikirana iri rushanwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya murandasi.

Iri rushanwa rizaba ari ubwa mbere ribereye ku Mugabane wa Afurika aho biteganyijwe ko rizakurura abarireba kuri televiziyo barenga miliyoni 330 ku Isi hose.

Nibirangira bityo, rizaba ari ryo rushanwa rikurikiwe n’abantu benshi kurusha irya 2019 ryabereye i Yorkshire mu Bwongereza ryakurikiwe n’abantu miliyoni 329.