- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

RURA yatangaje ibiciro bishya by’amashanyarazi

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwatangaje ibiciro by’amashyarazi bishya, bihindutse nyuma y’imyaka itanu ivuga ko byavuguruwe hagamijwe kujyanisha ikiguzi cyayo n’ibiyagendaho ndetse no guhaza isoko ry’abakenera amashanyarazi rikomeje kwiyongera.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore aganira na televiziyo y’igihugu yavuze ko ubu ibiciro bizajya bivugururwa hagati ya buri mezi atatu n’amezi ane.

Mu itangazo RURA yasohoye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, yavuze ko ibi biciro bizatangira kubahirizwa ku wa 1 Ukwakira, 2025.

RURA iti “Ibiciro by’amashyanrazi byaherukaga kuvugururwa mu 2020, byavuguruwe hashingiwe ku mpinduka zitandukanye mu bukungu, ndetse n’ibikorwa biriho ubu bibyara amashanyarazi, kugira ngo u Rwanda rurusheho kwihaza mu bijyanye n’amashanyarazi.”

Yasobanuye ko mu mavugurura yakozwe ndetse no mu rwego rwo gushyigikira ikoreshwa ry’amashanyarazi mu ngo ku rwego rw’ibanze no kugeza amashanyarazi kuri bose, icyiciro cya mbere cy’ingo, cyavanwe kuri 15 kWh gishyirwa kuri 20 kWh, kandi igiciro gisanzweho nticyahindutse.

Iti “Mu rwego rwo korohereza ibigo byita ku mibereho myiza y’abaturage no kubyongerera ubushobozi, amashuri, ibitaro n’amavuriro byashyiriweho igiciro cyihariye cyorohereza imikorere yabyo.”

RURA yagaragaje ko kandi amashanyarazi akoreshwa mu nganda yakomeje kugenerwa ibiciro byo hasi, kandi hakaba hari na gahunda ishyiraho agahimbazamusyi ku bantu bakora akazi kabo mu masaha amashanyarazi akoreshwa n’abantu bake ibyiswe ‘off-peak hours’.

Yagaragaje ko kandi iyi gahunda nshya y’ibiciro ishyigikira ishoramari mu bikorwa remezo bibungabunga ibidukikije, harimo na sitasiyo zo kongera amashanyarazi mu binyabiziga biyakoresha (e-mobility), byose bijyanye n’intego z’Igihugu zo kubungabunga imihindagurikire y’ikirere n’ubukungu.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore aganira na Televiziyo y’igihugu yavuze ko ikiguzi cyo gutunganya amashanyarazi no kuyageza ku bayakenera ari kinini kandi cyiyongera, bikaba byari ingenzi ko ibiciro bisanzweho bya 2020 bivugururwa, ko ubu bigiye kujya bivugurwa buri mezi ane.

Ati “Ubundi byagombye bivugururwa hagati ya buri mezi atatu n’amezi ane kugira ngo cya kiguzi kijyanishwe n’ibisabwa kugira ngo umuriro uboneke.”

Akomeza agira ati “Gusa byarahagaze kubera Covid-19 kugeza iki gihe twari tugikoresha ibiciro byo mu kwa mbere mu mwaka 2020. Ni yo mpamvu rero byari ngombwa ko twongera tugatangira gahunda yo kujya tuvugurura ibiciro. Ubu ni gahunda nshya itangiye, turavugurura, tuzakomeza tujye tuvugurura n’ubundi buri mezi hagati y’atatu n’ane kugira ngo tujyanishe ikiguzi cy’umuriro n’ibisabwa kugira ngo umuriro uboneke.”

Ibiciro bishya by’amashanyarazi:

Hashingiwe ku itangazo rya RURA, kuva ku wa 1 Ukwakira 2025, ingo zituwe zikaba zikoresha amashanyarazi ari hagati ya 0-20 kWh ku kwezi zizajya zishyura 89 Frw kuri kWh.

Izikoresha hejuru ya 20-50 kWh zikishyura 310 Frw kuri kWh, mu gihe izikoresha hejuru ya 50 kWh zizajya zishyura 369 Frw kuri kWh, ibi biciro bikaba bitabariweho umusoro ku nyongeragaciro.

RURA yagaragaje ko kandi inyubako z’ubucuruzi n’izikorerwamo ibindi bikorwa bitandukanye no guturwamo zikoresha amashanyarazi ari hagati ya 0-100 kWh ku kwezi zizajya zishyura 355 Frw kuri kWh na ho izikoresha amashanyarazi kuva kuri 100 kWh kuzamura zishyure 376 Frw kuri kWh imwe.

Serivisi z’isakazamakuru zirimo Radio na Televiziyo zizajya zishyura 276 Frw kuri kWh imwe hatitawe ku ngano y’amashanyarazi zakoresheje ku kwezi.

Amashuri n’ibigo bitanga serivisi z’ubuzima bizajya byishyura 214 Frw kuri kWh imwe, iminara y’itumanaho yishyure 289 Frw kuri kWh, amahoteli akoresha umuriro w’amashanyarazi utagera kuri kilowateli (kWh) 660.000 ku mwaka azajya yishyura 239 Frw kuri kWh imwe.

Inganda n’ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’iziyatunganya bikoresha umuriro w’amashanyarazi uri hagati ya kilowateli (kWh) 5.000 na kilowateri (kWh) 100.000 ku mwaka, amahoteli akoresha umuriro w’amashanyarazi urenga kilowateli (kWh) 660.000 ku mwaka, ububiko bucuruza serivisi z’amakuru y’ikoranabuhanga byose bizajya byishyura 175 Frw kuri kWh imwe.

Kuva ku ya 1 Ukwakira 2025 inganda n’ibigo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’iziyatunganya bikoresha umuriro w’amashanyarazi kuva kuri kilowateli (kWh) 100.000 ariko utagera kuri kilowateli 1.000.000, ku mwaka; ingomero zitunganya amazi n’imashini ziyohereza aho agomba gukoreshwa zizajya zishyura 133 Frw kuri kWh imwe hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro.

RURA ivuga ko ku nganda zikoresha umuriro w’amashanyarazi urenga kilowateli 1.000.000 ku mwaka, ibikorwaremezo by’isakazamajwi n’isakazamashusho bisangiwe bikoresha umuriro w’amashanyarazi kuva kuri kWh 660.000 kuzamura ku mwaka na sitasiyo zo kongera amashanyarazi mu binyabiziga bizajya byishyura 110 Frw kuri kWh imwe.

Inganda nini zikora ibyuma n’izikora sima, hamwe n’ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’iziyatunganya zikoresha umuriro kuva kuri kilowateli (kWh) 1.000.000 kuzamura, ku mwaka bizajya byishyura 97 Frw kuri kWh.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), gitangaza ko kugera muri Gashyantare 2025, ingo zigerwaho n’amashanyarazi zigeze kuri 85% zivuye munsi ya 2% mu mwaka wa 2000.