Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho Abasenateri bane barimo Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Uwizeyimana Evode, Gasana Alfred na Dr. Uwamariya Valentine.
Abo Basenateri bashyizweho mu gihe bane bashyizweho na Perezida Kagame mu kwezi k’Ukwakira 2020 barangiza manda ya mbere y’imyaka itanu kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukwakira 2025. Abo ni Senateri Evode Uwizeyimana, Senateri Kanziza Epiphanie, Senateri Dusingizemungu Jean Pierre na Twahirwa André.
Mu Basenateri 26 bagize Sena y’u Rwanda, harimo umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika. Bahabwa manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe. Ibi bivuze ko Prof. Dusingizemungu Jean Pierre na Uwizeyimana Evode, bagize amahirwe y’uko Perezida Kagame yongeye kubahitamo kugira ngo bakomeze manda ya kabiri