- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Nkurayija Hubert yagizwe Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko Nkurayija Hubert yagizwe Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda ndetse ni we uzakurikirana ibikorwa byayo byose.

 

Nkurayija yahawe uyu mwanya asimbuye Kamuzinzi Freddy wari umaze igihe kitari gito ari Umuyobozi Mukuru wa Tour du Rwanda, ariko amasezerano ye akaba atarongerewe.

Mu itangazo FERWACY yashyize ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2025, yavuze ko “Nkurayija ni Umuhuzabikorwa mushya wa Tour du Rwanda.”

Yakomeje ivuga ko “azaba ari we muntu wa mbere unyuzwaho ibibazo byose birebana na Tour du Rwanda, akanayobora ibikorwa byayo muri rusange.”

Nkurayija si mushya muri Tour du Rwanda kuko yakoze mu marushanwa yabanje, aho yari ashinzwe ibijyanye no kwemera abitabira isiganwa [accréditations] akanatanga ubufasha mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Uyu wabaye umukinnyi w’amagare n’Umuyobozi wa Team Amani mu Rwanda, ari mu bagize uruhare ngo irushanwa rya Rwanda Youth Racing Cup rizamure urwego, aho rigamije guteza imbere impano z’abakiri bato mu gihugu.

Irushanwa ritaha rya Tour du Rwanda riteganyijwe kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe 2026.

Bitandukanye n’uko byakorwaga mu myaka ishize, ni ubwa mbere bigeze mu Ukuboza hataratangazwa imihanda n’amakipe azakina irushanwa ritaha.

Izi mpinduka zibaye mu gihe FERWACY iheruka kugaragaza ko yifuza gushyira Tour du Rwanda mu cyiciro cya mbere cy’amasiganwa akomeye ku Isi [World Tour] guhera mu 2027.

Nkurayija yasimbuye Kamuzinzi Freddy wari umaze igihe kinini ayobora Tour du Rwanda, ariko amasezerano y’imyaka itatu yari afite yarangiye muri uyu mwaka