- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Hoteli Château le Marara yongeye kwemererwa gukora by’agateganyo

Ni ibikubiye mu itangazo RDB yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ukuboza 2025 binyuze ku mbuga nkoranyambaga. RDB yavuze ko imenyesha abantu bose ko Hoteli Château Le Marara yahawe uruhushya rw’agateganyo rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo, bityo ikaba yemerewe kongera gutanga serivisi zo kwakira abashyitsi.

Yavuze ko uru ruhushya rutanzwe nyuma y’isuzuma ryakozwe n’inzego zibishinzwe, zemeje ko iyi hoteli yujuje ibisabwa by’ibanze kugira ngo yongere gukora mu buryo bwemewe n’amategeko agenga urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

RDB yari yafunze by’agateganyo iyi hoteli iherereye mu Karere ka Karongi nyuma yo gusanga ikora nta ruhushya ruyemerera gutanga serivisi z’ubukerarugendo, binyuranyije n’amategeko y’u Rwanda.

Byari nyuma y’uko igarutsweho cyane kubera ubukwe bwa Uwera Bonnette na Hajj. Shadadi Musemakweri usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Motors Ltd, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC. Ni ubukwe bwabereye muri iyi hoteli, bukurikirwa n’inkuru zivugwa ko bahawe serivisi mbi.

Musemakweri na Uwera bashinje iyi hoteli kubura umuriro bya hato na hato ndetse hakaba nta nyunganizi yawo yari ihari, kudakurikirana ibibazo byabayeho mu gihe ibirori byabo byabaga, gutanga serivisi mbi, guhindagura ibiciro babahereyeho ibintu, ibibazo by’isuku nke, kwica amasezerano no gutanga serivisi zidahwanye n’urwego iyi hoteli byavugwaga ko iriho.