Bruce Melodie yatangaje ko agitangira gukora umuziki yabuze aho amenera hanyuma ashaka gukora amakuru ngo bavugwe bigira inama yo kwihagarika ku nyubako ya UTC ngo bavugwe ariko umunyamakuru Kalisa John bari bitezeho kubavuga arabyanga.
Mu kiganiro yagiranye n’abarimo Reagan Ndayishimiye na Mugenzi Faustin, Bruce Melodie yavuze ko kuva cyera agitangira umuziki, yakoranaga cyane na Ama G The Black barara bakora ariko kugira ngo batangire kuvugwa byaranze kandi nta ko batagira.
Nyuma yo kubona ko kuvugwa byanze, bigiriye inama yo gushaka uburyo bwose bakoramo inkuru ngo bavugwe hanyuma n’imiziki yabo ihereho imenyekana kuko abanyarwanda bari bamaze kubamenya ndetse bavugwa mu itangazamakuru.
Mu gitekerezo bahurijeho, bafashe inzira bajya kwihagarika imbere y’inyubako ya UTC ngo babafotore hanyuma bavugwe mu itangazamakuru ariko Kalisa John [K John] arabakatira ababwira ko iyo nta nkuru irimo bakwiye kujya gukora imiziki ibindi bakabyihorera.
Bruce Melodie yagize ati: “Nari ndi kumwe na Ama G tukajya dukora indirimbo ariko bikanga. Buriya guhera cyera, twarakoraga tukarara muri studio, tukihiringa ariko bikanga. Tukajya tubona Kalisa John inkuru yabaye duhari akandika abandi bose twe akadusiga.”
Akomeza agira ati: “Twigira inama yo kujya … hari akantu kari muri UTC imodoka zikatiraho, ni kariya twagiye gukoreraho ibara. Tuti Kalisa John ari hehe ngo adufotore, arabyanga. Yanga kubifotora aravuga ngo iyo nta nkuru irimo.”
Nyuma y’aho, babonye ko nta handi ho kumenera hanyuma bakomeza gukora umuziki ari na bwo nyuma baje gukorana indirimbo “Igifu” nyuma Ama G akomeza akora indirimbo “Urarira” yatumye Ama G agera kure hashoboka.
Bruce Melodie nawe yarakoze cyane nyuma y’aho biza gucamo ndetse mu gihe cyo gushyira hanze indirimbo “Abu-Dhabi” yari yaratangiye kubona ibimenyetso by’uko ari nimero ya mbere mu muziki w’u Rwanda atangira kwiyita 001.
Kuri ubu, Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeye mu gihugu cy’u Rwanda ndetse ubu abafana be bari mu byishimo byinshi byavuye mu ndirimbo ye ‘Pom Pom’ yakoranye na Diamond na Brown Joel.

Bruce Melodie yavuze uburyo we na Ama G bihirinze mu gihe cya mbere bagitangira umuziki
Nyuma yo kugerageza gukora amakuru bikanga, Ama G yaje gukora indirimbo “Urarira” yaje kumenyekana hose hose