- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

RIB yafunze umwarimu wa kaminuza ukekwaho gusambanya abana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Dr Manirakiza Benjamin, umwarimu muri kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa, abashukisha amafaranga.

RIB ivuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu bihe bitandukanye, uyu mwarimu yagiye asambanya abana b’abakobwa batandukanye biga mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Bugesera, abizeza amafaranga.

Dr Manirakiza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, mu gihe dosiye ye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha, nk’uko bigaragara mu butumwa RIB yanyujije ku rubuga rwayo rwa X.

RIB iributsa abantu bose ko gusambanya umwana ari ukumuhemukira, kuko bimwicira ubuzima bw’ejo hazaza, bikagira ingaruka ku muryango we ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Irihanangiriza kandi uwo ari we wese usambanya umwana, ko ibyo bikorwa bitihanganirwa kandi inasaba abana kwirinda ababashukisha amafaranga n’ibindi bintu bitandukanye, bagamije kubashora mu busambanyi cyangwa ishimishamubiri kuko bibicira ubuzima.