- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Sinzajya mu nkiko ahubwo ndasaba abagande kwigaragambywa : Bobi Wine

Umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, Bobi Wine, yatangaje ko atazavuguruza ibyavuye mu matora yo kuwa kane mu rukiko kuko adafite icyizere mu bucamanza, ahubwo yasabye abamushyigikiye kujya mu mihanda kwigaragambya mu mahoro.

Bobi Wine  aho ari mu bwihisho, yavuze ko azakomeza guhangana na Perezida Yoweri Museveni nubwo hari impungenge ku mutekano we.

Uyu mugabo w’imyaka 43 wahoze ari icyamamare mu muzika yagize ati: “Ubucamanza muri Uganda bwafashweho ingwate kandi turashishikariza Abanya-Uganda gukoresha uburyo ubwo aribwo bwose bwemewe n’amategeko kugira ngo barwanire kandi barinde demokarasi yabo.”

Museveni w’imyaka 81 yatsinze ku bwiganze kandi yashinje abatavuga rumwe n’ubutegetsi gushaka gusenya ibyavuye mu matora binyuze mu bikorwa by’urugomo, avuga ko ari “iterabwoba”.

Yabonye amajwi 71% mu gihe Bobi, umukandida bari bahanganye wari kw’isonga ryabari bahanganye nawe kurusha abandi, yabonye 24%.

Bobi Wine, izina rye nyakuri ni Robert Kyagulanyi, yemeza ko ibyavuye mu matora ari “ibihimbano”.

Mu kiganiro yagiranye na BBC dukeshya iyi nkuru ,  yananenze inzego z’umutekano kuba zararengereye kubyo zishinzwe gukora zikinjira mu rugo rwe zikahafungira umugore we n’abavandimwe be.

Avuga ko yahunze iwe akajya mu nkengero z’umurwa mukuru, Kampala, ku wa gatanu nijoro ubwo inzego z’umutekano zagabaga igitero iwe.