Nyuma y’imyaka 60 Chorale de Kigali ishinzwe, yabonye Perezida w’umugore ugiye kuyiyobora mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ni amatora yabaye tariki ya 25 Mutarama 2026, aho abanyamuryango ba Chorale de Kigali batoye komite nshya isimbura iyari imaze imyaka ibiri iyoboye.
Mu matora yitabiriwe n’abanyamuryango bagera ku 100, bahisemo Umwali Rugwizangoga Mireille ku mwanya wa Perezida wa Chorale de Kigali, biba ku nshuro ya mbere igiye kuyoborwa n’umugore mu myaka 60 imaze ishinzwe.
Ni intambwe yishimiwe n’abanyamuryango kuko bagaragaje ko Chorale de Kigali irimo abagore bashoboye kandi bafite umuhate wo kubaka umuryango.
Mu bandi bagize Komite Nyobozi harimo Rukundo Charles Lwanga watorewe kuba Visi Perezida ndetse na Shingiro Laurent watorewe kuba Umunyamabanga.
Rugwizangoga ugiye kuyobora Chorale de Kigali, ni umubyeyi w’abana batatu akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu ikoranabuhanga mu by’ubuvuzi. Amaze imyaka 13 muri Chorale de Kigali.
Mu nzego z’umuryango kandi hanongewemo Komisiyo zirindwi zashyizweho mu rwego rwo kunoza imiyoborere y’umuryango.
Buri komisiyo ifite Umuyobozi, na we akazashyiraho abazamufasha kuzuza inshingano yahawe.
Abo ni Dr. Karangwa Innocemt ukuriye komisiyo ishinzwe iby’umuziki, Mberabagabo Emmanuel ushinzw iy’imyitwarire myiza n’ubuzima bwa Roho, Turayishimye Leandre ukuriye Komisiyo ishinzwe umutungo na Uwiragiye Vestine akuriye ishinzwe imibanire myiza y’abanyamuryango.
Hari kandi Ishimwe Belyse ukuriye komisiyo ishinzwe gutegura no gucunga ibikorwa n’ibirori, Ntakibazo Elie akuriye ishinzwe ihanahanamakuru na Kalinganire Phocas ushinzwe ubufatanye no gushaka umutungo.
Izindi nzego zatowe ni abagize akanama nkemurampaka, abagenzuzi b’umutungo n’inama ngishwanama igizwe n’abayoboye umuryango ku rwego rwa Perezida bakiri abanyamuryango.
Aya matora akozwe mu gihe uyu mwaka Chorale de Kigali iri kwizihiza imyaka 60 imaze ishinzwe.