Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza basangira ibya nimugoroba n’abayobozi ba Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi n’Ubuzima Rusange (UGHE) ndetse n’abahagarariye Umuryango Partners in Health.
Abo bayobozi barimo Bill na Joyce Cummings bazwi mu bikorwa by’ubugiraneza, Didi Bertrand Farmer na Ophelia Dahl bari mu bashinze Umuryango Partners In Health, Umuyobozi w’Icyubahiro wa UGHE / University of Global Health Equity Dr. Jim Yong Kim n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UGHE, Prof. Philip Cotton.
Ibiganiro byaje bikurikira ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku basoje amasomo muri UGHE no kwizihiza imyaka 10 iyi kaminuza imaze ishinzwe byabaye ku Cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2026.
Ni ibiganiro byibanze ku musanzu wa UGHE mu burezi bw’u Rwanda n’umwihariko wayo mu gutegura abayobozi b’ahazaza mu rwego rw’ubuzima.
Guverinoma y’u Rwanda ishima umusanzu wa Dr Paul Farmer washinze iyi kaminuza mu guharanira ko abaturage bose bagerwaho n’ubuvuzi kandi bitabahenze.
UGHE yafunguye imiryango mu Rwanda mu 2015 bigizwemo uruhare n’Umuryango Partners in Health (PIH) bigizwemo uruhare na Dr Paul Farmer witabye Imana mu 2022.
Abarangije amasomo muri UGHE bibukijwe ko bitezwemo kuba abakozi bashoboye haba mu kuvura abantu, gufata ibyemezo no kuzamura ireme rya serivisi zitangwa n’urwego rw’ubuzima.
Amakuru Media