Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwakebuye abarwiyitirira cyangwa abakora ibikorwa by’imenyekanisha byamamaza ikirango cy’ubukerarugendo cya ‘Visit Rwanda’.
Ni itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27 Mutarama 2026, rigaragaza ko hari abamaze iminsi bakora ibi bikorwa, bagamije inyungu zabo bwite cyangwa amafaranga mu buryo butemewe.
RDB yavuze ko ibikorwa byayo biba mu buryo bunyuze mu mucyo.
Yagize iti “RDB iributsa ko itishyuza serivisi cyangwa amakuru binyuze ku bantu ku giti cyabo, abahuza cyangwa ibigo bitabifitiye uburenganzira.”
Yavuze ko “Ibikorwa byose bya RDB hamwe n’imenyekanisha ryabyo binyuzwa mu miyoboro n’imbuga nkoranyambaga zayo, kandi amafaranga ayo ari yo yose asabwa kuri serivisi atangwa binyuze mu buryo bugenwa na RDB.”
Abanyarwanda basabwe kugenzura umwirondoro n’ukuri kw’ibitangazwa n’abiyitirira RDB no kugaragaza abakekwa, biciye ku kumenyesha urwo rwego cyangwa inzego z’umutekano zibishinzwe.
Visit Rwanda ni gahunda yashyizweho binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) mu myaka irenga itandatu ishize, igamije guteza imbere ubukerarugendo ndetse no kumenyekanisha igihugu.
Binyuze muri yo u Rwanda rukorana n’amakipe atandukanye arimo Arsenal yo mu Bwongereza, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, Atlético Madrid yo muri Espagne na Bayern Munich yo mu Budage.
Hari kandi LA Clippers ikina Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ndetse na Los Angeles Rams ikina muri National Football League (NFL).
Ubu bufatanye RDB isobanura ko bwagaragaje ubwiza karemano bw’u Rwanda ndetse bugira uruhare mu iterambere ry’ubukerarugendo.
Byatumye ba mukerarugendo basura u Rwanda biyongeraho miliyoni 1,3 mu 2024 ndetse umubare w’amafaranga ava mu bukerarugendo ukazamukaho 47% ugereranyije n’uko byari bihagaze mbere y’uko imikoranire itangira.
Imibare igaragaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni 647$ mu 2024 avuye mu bukerarugendo, intego ni uko ayo mafaranga agomba kuzaba ageze kuri miliyari 1$ mu 2029.