- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Umunsi w’Intwari usobanuye iki ? : Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko buri gihugu ku Isi gifite ibihe bigoye kandi bidasanzwe cyanyuzemo ariko kikaza kubyigobotora, bigatuma ayo mateka ashingirwaho mu rwego rwo kwisuzuma no kubaka ahazaza.

Ubwo yagarukaga ku gisobanuro cy’Umunsi w’Intwari z’u Rwanda ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, Perezida Kagame yavuze ko Umunsi w’Intwari wibutsa Abanyarwanda ibihe bigoye banyuzemo.

Mu masengesho yo gusengera Igihugu azwi nka “National Prayer Breakfast” yahuriranye n’Umunsi w’Intwari z’Igihugu, Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuba ayo masengesho ahuriranye n’umunsi w’Intwari bifite icyo bisobanuye.

Yaboneyeho guhamya ko Umunsi w’Intwari ubaho kuko wibutsa aho u Rwanda rwavuye, aho rugeze no kureba ibiri imbere.

Yagize ati: “Kuki hariho Umunsi w’Intwari? Ni Umunsi w’Intwari kubera ko buri guhugu n’abantu bose ku Isi hari aho bisanze mu bihe bigoye cyangwa bidasanzwe byatumye habaho inzira n’ibikorwa runaka. Iki cyari igihe cyiza kitwibutsa ibihe bigoye twanyuzemo nk’Igihugu, ibyo ducamo n’ibyo twiteze.”

Perezida Kagame yongeyeho ko ibyo bigaragaza ko aho umuntu agomba guhera yubaka ari ku giti cye, hagakurikiraho umuryango n’Igihugu, cyane ko byose bifite aho bihurira kuko iyo kimwe kitameze neza cyangiza n’ibindi.

Ati: “Iyo tutameze neza nk’abantu ku giti cyacu ntabwo imiryango yacu imera neza uko bikwiye, iyo umuntu n’umuryango bitameze neza sinumva ukuntu Igihugu cyamera neza.”

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko Umunsi w’Intwari ufite icyo uvuze kinini kuko uko amateka yakwirengagizwa kose bigira ingaruka kandi zigaragara.

Yagize ati: “Ni yo mpamvu umwanya nk’uyu tuwukoresha mu gutekereza, gusubiza amaso inyuma, kwisuzuma no kumva ko turi ibiremwamuntu ubwabyo bifite icyo bivuze.”

U Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 32, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”

Mbere yo kwitabira ayo masengesho Perezida  Kagame na Madamu Jeannette Kagame bashyize indabo ku Kimenyetso cy’Ubutwari kiri ku Gicumbi cy’Intwari z’u Rwanda i Remera, baranazunamira mu rwego rwo kuzisingiza no kuzirata ibigwi.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’Igihugu barimo Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Kazarwa Gerturde, Perezida wa Sena François-Xavier Kalinda, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Domitilla Mukantaganzwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarak Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu CG Felix Namuhoranye n’abandi.

Intwari u Rwanda rwizihiza  ziri mu byiciro bitatu, ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi.