- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

MONUSCO yasabwe kohereza ingabo muri Uvira

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko mu nama yabereye muri iki gihugu ihuje AFC/M23 na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hasabwe ko ingabo z’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) zoherezwa mu Mujyi wa Uvira.

 

Byatangajwe ubwo hasozwaga inama ijyanye no kureba uburyo agahenge kubahirizwa hagati y’impande zombi ibizwi nka ‘Ceasefire Oversight and Verification Mechanism’ yakiriwe na Qatar nk’umuhuza ku bibazo byo mu Burengerazuba bwa RDC.

Ni inama yahuje impande zombi mu murongo wo gukemura amakimbirane akomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa RDC.

Hatangajwe kandi ko Leta ya Repubulika Ihanarina Demokarasi ya Congo n’Ihuriro AFC M23 byashyize umukono ku nyandiko ikubiyemo imirongo migari igena ibibazo bikwiriye kuganirwaho n’uburyo bigomba kuganirwaho, yemejwe n’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko impande zombi zavuguruye ibijyanye n’ubushake mu guhagarika imirwano n’AMAHAME yashyizweho umukono hagati ya RDC na AFC/M23 ku wa 15 Ugushyingo 2025, i Doha aho impande zombi zemeranyije ibirimo guhagarika imirwano.

Mu itangazo yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa 2 Gashyantare 2026, iyi minisiteri yakomeje iti “Impande zombi zemeje ubushake bwazo mu gushyira mu bikorwa ibisabwa byose byemeranyijweho mu gushyigikira amasezerano y’amahoro.”

Iyi nama kandi yitabiriwe n’abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) nk’indorerezi na Togo nk’umuhuza wagenwe na AU.

Yitabiriwe kandi n’abahagarariye ubutumwa bw’amahoro bwa Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) na ICGLR.

Ni inama yagarutse ku kureba uburo ibintu bimeze muri RDC, haganirwa no ku mbogamizi zikomeje gutuma amahoro adahinda muri aka gace.

Abitabiriye bagaragaje ko hakwiriye gushyirwa mu bikorwa ingamba zifatika zo kunoza uburyo bwo kugenzura no guhanahana amakuru, bigakorwa mu murongo w’inzira y’amahoro no guhagarika intambara.

Abitabiriye basuzumye ingamba za MONUSCO n’iza ICGLR mu gushyira mu bikorwa ibyo kugenzura uburyo guhagarika imirwano byuhahirizwa.

Bagaragaje umuhati wabo kandi mu gufasha umurimo w’izi nzego zombi kugira ngo ibyo kubungabunga amahoro bigende neza muri aka gace kazahajwe n’intambara.

MONUSCO yasabwe kohereza ingabo mu Mujyi wa Uvira mu kugenzura uburyo agahenge ku mpande zombi kubahirizwa, ari na ko hashyirwaho imiyoboro y’itumanaho izafasha kugira ngo iyo mirimo y’ubugenzuzi igende neza.

Ku wa 10 Ukuboza ni bwo Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Gusa ntiyatinze mo kuko abarwanyi ba nyuma b’uyu mutwe mu Mujyi wa Uvira tariki ya 17 Mutarama 2026.

AFC/M23 isobanura ko yafashe icyemezo cyo kuva muri uyu mujyi kubera ubusabe bw’umuryango mpuzamahanga. Ishimangira ko icyo ishyize imbere ari amahoro, bitandukanye na Leta ya RDC ihora ishaka gushoza intambara.