- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Ni ikihe kibazo se ‘Monetization’ idakunda mu Rwanda ? bikemurwe byihuse : Perezida Kagame

Ku munsi wa Kabiri w’Inama y’umushyikirano iri kuba , Perezida Kagame yasabye ko ikibazo kiri kuri Monetisation ku bakoresha imbuga Nkoranyambaga mu Rwanda cyashakirwa igisubizo mu buryo bwihuse.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 6 Gashyantare 2026 ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, nyuma y’uko Bruce Melodie agaragaje ko abakora ubuhanzi n’abakoresha imbuga nkoranyambaga babangamiwe no kutabasha kuzibyaza umusaruro.

Bruce Melodie ati “Turasaba ko Leta yadufasha ‘Monetization’ abantu babikora neza bakabasha gukorera amafaranga ku mbuga nkoranyambaga […] usanga abantu bazikoreraho amafaranga menshi mu bindi bihugu ugasanga ku Banyarwanda birasaba no gutira Ubwenegihugu kugira ngo nawe uyakorere kandi byakabaye bigabanya ubushomeri mu rubyiruko.”

Perezida Kagame yahise abaza icyo bisaba kugira ngo iki kibazo gikemuke, abakoresha imbuga nkoranyambaga babashe kwinjiza amafaranga bitabasabye kwiyitirira ikindi gihugu.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Paula Ingabire, yagaragaje ko buri gihugu kugira ngo cyemererwe kwinjiza amafaranga binyuze ku mbuga nkoranyambaga hari ibintu bitatu gisabwa.

Mu bintu bitatu bisabwa kugira ngo igihugu cyemererwe, Minisitiri Ingabire yagaragaje ko icyo batujuje ari umubare w’abashoramari bamamaza ku mbuga nkoranyambaga kuko bisaba kuba byibuza hari abamamaza batanga hagati ya miliyoni 1$ na miliyoni 1,5$.

Minisitiri Ingabire yagaragaje ko ibindi byose babiganiriye n’ubuyobozi bw’izo mbuga nkoranyambaga, igisigaye ari ukuzamura abashoramari bamamaza.

Ati “Ni ukubifata twese nk’umukoro ibigo byose bikumva ko imbuga nkoranyambaga nazo ari ahantu bakwamamariza kandi bikagirira akamaro abazikoresha, dukeneye gukora ubukangurambaga bwimbitse.”

Perezida Kagame yahise asaba Minisitiri Ingabire ko hakorwa ubwo bukangurambaga buhagije abashoramari bakamamaza ku mbuga nkoranyambaga, abazikoresha bakinjiza amafaranga.