Indege y’intambara y’Umuryango w’Abibumbye yaguye ku kibuga cy’indege cya Goma kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare 2026. Yahaguye mu gihe hashize umwaka iki kibuga kigenzurwa n’Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni amakuru umuvugizi wungirije wa M23, Dr. Oscar Balinda, yahamije ko iyo ndege yazanye Vivian van de Perre, intumwa idasanzwe y’agateganyo ya Loni.
Uruzinduko rwe mu Burasirazuba bwa Congo, Dr Balinda yavuze ko rujyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibiganiro bya Doha.
Agira ati: “Yahageze saa tanu izanye umudamu w’Umukuru wa MONUSCO, ariko ni mu rwego ibyumvikanyweho i Doha , mu kugenzura no gukurikirana iby’agahenge. Twabakiriye nanjye nari ku kibuga cy’indege, baje kureba ko iyo mirimo yatangira.”
Yavuze ko ibi bijyanye n’ibyo AFC/M23 yari yandikiye Loni ku wa 15 Mutarama 2026, igaragaza ko ivuye mu Mujyi wa Uvira uherereye muri Kivu y’Amajyepfo ko akwiriye kohereza ingabo z’Umuryango w’Abibumbye akaba ari zo ziza gucunga umutekano w’abaturage.
Indege yazanye Vivian van de Perre, intumwa idasanzwe y’agateganyo ya Loni, yageze i Goma ivuye i Beni.
