- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Mu kwezi kumwe ibitaro bya CHUK biraba byatangiye kwimuka

Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, bizatangira kwimukira i Masaka muri Werurwe uyu mwaka.

Byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari ya Leta ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026, kuri uyu wa 12 Gashyantare 2026.

Minisitiri Murangwa yavuze ko imirimo yo kubaka Ibitaro bya Masaka aho CHUK izimukira, igeze kuri 98%. Ibisigaye kugira ngo CHUK yimukireyo harimo gusoza imirimo, gushyiramo ibikoresho no gutegura abakozi.

Ati “Biriya bitaro ni binini cyane, birasaba ibikoresho byinshi kandi bigezweho n’abakozi barenze abo twari dufite CHUK ariko ntabwo ibitaro bishobora kwimukira rimwe, hari serivisi zizabanza zimuke, izindi zigikorera CHUK.”

Minisitiri Murangwa yavuze ko impamvu Ibitaro bya Masaka bizakenera abakozi benshi nuko bifite ibitanda bisaga 800 mu gihe CHUK yo byageraga kuri 400.

Minisitiri Murangwa yasobanuye ko kugeza mu kwezi kwa Cyenda ibitaro byose bya CHUK bizaba byarangije kwimuka burundu bigakorera Masaka.

Minisitiri yavuze ko serivisi zitazahita zimuka ako kanya ari izikenerwa mu buryo bwihuse zirimo n’impanuka ndetse na serivisi ya isaba guhabwa ubufasha bwihutirwa.

Uyu mushinga wo kubaka ibi bitaro umaze imyaka kuko byatangiye muri Weurwe 2023 hagamijwe kwagura ubushobozi bwabyo.

Ni ibitaro biri kubakwa n’Ikigo cy’Abashinwa cya Shanghai Construction Group Co. Ltd, bikaba biteganyijwe ko bizuzura bitwaye miliyari 85 Frw, angana n’Ama-Yuan miliyoni 580.

Byubatswe kandi mu buryo bubungabunga ibidukikije kuko umwuka uba winjira mu nzu bidasabye gucana bya byuma bikonjesha. Buri cyumba gifite ibaraza hanze, aho umurwayi utangiye koroherwa ashobora kotera Izuba no kumva amahumbezi.

Hari inzira nziza zigana mu byumba kandi zorohereza n’abafite ubumuga ariko hakaba haranateganyijwe za ’assanseur’ zifasha mu kugera mu magorofa atandukanye.

Ibi bitaro biri mu gace kahariwe ibikorwa by’ubuvuzi aho hafi yabyo hari Ibitaro bya IRCAD Africa bizajya byigisha kubaga indwara za kanseri zifata urwungano ngogozi no kwigisha abaganga kubaga bakoresheje ‘Robot’ cyangwa kubaga udasatuye ahantu hanini.