Umuyobozi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, azakomeza kuyobora umuryango GAFCON (Global Fellowship of Confessing Anglicans) ugendera ku myemerere iboneye ishingiye ku ijambo ry’Imana.
Abashumba bagize GAFCON batoreye Musenyeri Mbanda mu nama yabahurije mu mujyi wa Abuja muri Nigeria, nyuma y’aho muri Mutarama 2026, Musenyeri Sarah Mullally atangiye kuyobora Itorero Angilikani mu Bwami bw’u Bwongereza.
GAFCON yashinzwe mu 2008 mu gihe bamwe mu bashumba bo mu bihugu bitandukanye bari bakomeje kunenga ubuyobozi bw’iri torero buri i Canterbury mu Bwongereza bwari butangiye kwemerera abafite ibitsina bisa gushakana.
Muri Nyakanga 2025, Musenyeri Cherry Vann uri mu baryamana n’abo bafite igitsina kimwe yatorewe kuba Umushumba w’Itorero Angilikani muri Wales, byenyegeza umwuka mubi uri hagati ya Canterbury na GAFCON.
Icyo gihe Musenyeri Mbanda yababajwe n’itorwa rya Vann, agira ati “Gushyira imbaraga mu itorwa rye kandi bizwi ko ari umwe mu baryamana n’abo bahuje ibitsina, Diyosezi ya Canterbury yongeye kumvira igitutu cy’ab’Isi gihabanye n’ibyo Ijambo ry’Imana rigena.”
Musenyeri Mbanda yamenyesheje abo mu Itorero Angilikani rya Wales bashaka kwitandukanya na ryo kubera uyu muyobozi utavugwaho rumwe, ko GAFCON yiteguye kubakira.
Mu Ukwakira 2025, GAFCON yatangaje ko yitandukanyije n’ubuyobozi bwa Angilikani buri i Canterbury kandi ko itazongera kwitabira inama butegura. Yafashe icyemezo cyo guhindura izina ryayo, rikaba ‘Global Anglican Communion’.
GAFCON isobanura ko atari umutwe w’abigometse cyangwa se bashaka guca Angilikani mo ibice, ahubwo ko ihagarariye abayoboke b’iri torero benshi kurusha Angilikani yo mu Bwongereza.