- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Umujyi wa Goma wagabweho igitero cya Dorone cyahitanye batatu

Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Nyiragongo wagabweho igitero cy’indege nto zitagira abapilote (drone) cyahitanye abantu batatu, nk’uko byemejwe n‘Umuvugizi w’Ihuriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, AFC/M23, Lawrence Kanyuka.

Ihuriro AFC/M23 rishinja Ubutegetsi bwa Kinshasa kugaba iki gitero mu Mujyi wa Goma ahagana mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Werurwe 2026, mu bo cyahitanye hakaba harimo umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), Carine Buisset.

Iki gitero M23 yita icy’iterabwoba, cyagabwe ahagana saa kumi n’imwe mu gitondo kikaba cyibasiye ahanini ibirindiro bya UNICEF n’iby’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Carine Buisset, wakoreraga UNICEF muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yari Umufaransakazi witangiye kwita ku bana bari mu bashyizwemo n’intambara.

Uyu muturage ukomoka mu Bufaransa, yari acumbitse mu nzu ya Christine Guinot utari mu Mujyi wa Goma ubwo iki gitero cyagabwaga.

Kanyuka yavuze kandi ko iki gitero cyari kigamije guhitana bamwe mu bakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abakorera Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU).

Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa yavuze ko izo drones zikomeje gutwara ubuzima bw’abaturage zagemuwe n’u Bushinwa kuri Guverinoma ya RDC.

Yagaragaje ko biteye inkeke kuba iki gihugu kiri mu bihugu by’abanyamuryango bahoraho bagize Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye gakomeje gusaba iyubahirizwa ry’agahenge.

Yagize ati: “Turabasaba guhagarika ubu buryarya…”