- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Umunyezamu Kwizera Olivier mu batahamagawe mu ikipe y’i Gihugu

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) umwongereza Stephen Constantine yahamagaye abakinnyi 31 agomba kwifashisha muri FIFA Series, iteganyijwe muri uku kwezi kwa Werurwe, Kwizera Olivier ateza urujijo.

Ni urutonde rw’abakinnyi 31 rwiganjemo amasura mashya nka Johan Marvin Kury wari wahamagawe muri 2024 ariko ntiyitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu kubera imvune, umunyezamu wa Neuchâtel Xamax FCS Hugo Bigirimana, rutahizamu wa Sabah FK yo muri Azerbaijan ndetse na Joy-Lance Mickles na we wigeze guhamagarwa ariko ahita agira ikibazo cy’imvune mu ikipe ye.

Uru rutonde kandi ntabwo rwagaragayeho umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier uhagaze neza muri iyi minsi, aho umutoza Nshimiyimana Eric yavuze ko bigendanye n’uko ahagaze muri iyi minsi cyane cyane, avuga ko atajya arangiza umukino aticaye hasi ngo bamuvure kandi bigatwara umwanya munini.

Nyuma yuko hatanzwe umwanya w’ibibazo, itangazamakuru ryamugarutseho babaza impamvu atahamagawe, maze perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice asaba ko yongerwa mu bakinnyi bahamagawe ariko umutoza mukuru, Stephen Constantine aravuga ko bidakwiye.

Nguru urutonde rw’abakinnyi 31 bahamagawe

Abanyezamu: Ntwari Fiacre [Kaizer Chiefs FC], Bigirimana Hugo [La Chaux-de-Fonds], Niyongira Patience [Police FC] na Hakizimana Adolphe [APR FC].
Ba myugariro: Mutsinzi Ange [Zira FC], Manzi Thierry [Al Ahly Tripoli], Kavita Phanuel Mabaya [Birmingham Legion], Nshimiyimana Yunus [APR FC], Imanishimwe Emmanuel [AEL LIMASSOL], Niyomugabo Claude [APR FC], Byiringiro Jean Gilbert [APR FC] na Uwumukiza Obed [Rayon Sports].

Abakina hagati: Mugisha Bonheur [Al Masry], Bizimana Djihad [CS Constantine], Samuel Gueulette RAAL La Louviere], Muhire Kevin [Jamus FC], Kalisa Sven [FC Etzella Ettelbruck], Ruboneka Jean Bosco [APR FC], Sahabo Hakim [AEK Athens FC] na Uwineza Rene [Kiyovu Sports].

Ba rutahizamu: Mickels Joy Slayd [FK KARVAN], Ndayishimiye Karl Matteo [KVC WILRIJK], Nshuti Innocent [AL WAFAQ AJDABIA], Mickels Joy Lance [SABA BAKU], Biramahire Abeddy [ASSABAH FC], Byiringiro Lague [Police FC], Kwizera Jojea [RHODE ISLAND], Mickels Leroy Jacques [Zira FC], Kury Johan Marvin [AC BELLINZONA], Niyo David [NK VERES RIVNE FC] na Mugisha Gilbert [APR FC]

U Rwanda ruzakira iyi Imikino ya gicuti mpuzamahanga y’ibihugu izwi nka ’FIFA Series’ guhera tariki 26-31 Werurwe 2026 aho ruherereye mu itsinda rimwe na Kenya, Estonia na Grenada.

Iyi mikino izakinirwa kuri Stade Amahoro ndetse na Kigali Pele Stadium