- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Uwahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yatawe muri yombi ashinjwa gutegura ibura rye

Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Raphael Tuju, yatawe muri yombi nyuma y’umunsi umwe bivugwa ko yaburiwe irengero, ibyo bikaba byaratumye habaho impungenge ko ashobora kuba yarashimuswe.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Umuyobozi w’iperereza ry’ibyaha Mohamed Amin yavuze ko Tuju yari mu rugo rwe igihe cyose, avuga ko ari “ibura rye ryateguwe aho kuba ikibazo cy’ukuri cy’umuntu washimuswe”.

Mbere gato y’uko atabwa muri yombi, Tuju yari yabwiye televiziyo Citiezen TV yo muri icyo gihugu ko yagiye kwihisha nyuma yo gukurikirwa n’imodoka idafite ikimenyetso.

Uyu wahoze ari Minisitiri amaze igihe kinini ahanganye n’ikibazo cy’amategeko cyo kugurisha imitungo ye iri mu mujyi wa Nairobi kubera inguzanyo ya banki itararishwe.

Amin yagize ati: “Imyitwarire yakozwe nkana na Raphael Tuju isa nkaho ari igikorwa cyateguwe cyo kubeshya abaturage kugira ngo bagire impuhwe zidafite ishingiro no guhungabanya ubunyangamugayo bw’urwego rwa polisi rw’igihugu.”

Yongeyeho ko polisi ifata “gutanga amakuru y’ibinyoma ku bayobozi nk’icyaha gikomeye cyane”.

Tuju yabwiye Citizen ko amaze kumenya ko arimo gukurikirwa, yahise agana mu muhanda aho byari kugorana kumukurikira. Amaze gusiga iyo modoka yariko imukurikira, yahise ata imodoka ye yari azi ko barimo gushaka.

Yongeyeho ati: “Umuryango wanjye warahungabanye cyane… kandi mbona ko ndi umunyamugisha kuko hari Abanya-Kenya benshi bari mu mva zitagaragara,” nk’uko yabitangaje, ashimira Abanya-Kenya n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bamushyigikiye.

Yavuze ku bandi Banya-Kenya bishwe cyangwa bashimuswe mu bihe byashize, asobanura ko ari yo mpamvu atasabye ubufasha bwa polisi ahubwo akajya kwihisha.

Mbere yaho, polisi yari yavuze ko irimo gukora iperereza ku ibura rye ryatangajwe, inasaba abaturage gutanga amakuru y’aho ari.

Umuryango we wari wavuze ko Bwana Tuju n’umushoferi we baburiwe irengero ubwo bari bagiye mu kiganiro cya nimugoroba kuri radiyo ku wa gatandatu.

Polisi yavuze ko imodoka ye yabonetse aho yatawe yaka amatara ku muhanda ahitwa Karen, mu gace k’umujyi wa Nairobi. Bavuze ko batashoboye kumubona kubera ko terefone ye yari izimye.

Uyu wahoze ari Minisitiri, wakoze imirimo itandukanye muri guverinoma, aherutse kuvuga ko abapolisi benshi bateye imitungo ye i Karen, basohora abakozi be n’abarinzi be, maze bigarurira inyubako z’ubucuruzi.

Yavuze ko abayobozi bakomeye bari inyuma y’igerageza ryo kwigarurira imitungo ye. Guverinoma ntacyo yavuze kuri ibyo birego.

Urubanza rw’urukiko rureba abatanga inguzanyo bashaka kwishyuza imyenda irenga miliyoni 15 z’amadolari (miliyoni 11 z’amapawundi) ijyanye n’imitungo ifitwe na sosiyete ya Tuju, Dari Limited. Yatanze ibirego byinshi arondera guhagarika cyamunara ariko byose byaranze, kandi aherutse kubona amabwiriza abuza ko umutungo uhererekanywa kugeza igihe ubusabe bushya bwe buzumvwa.

Ibura rya Tuju ryatumye abayobozi b’amashyaka akomeye atavura rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ashobora kuba yarashimuswe.

Guverineri w’akarere ka Siaya James Orengo yavuze ko Tuju “yashimuswe”.

Yagize ati: “Dusengere Tuju kuko yanyuze mu bintu byinshi.”

Umudepite Otiende Amollo yavuze ko barimo gusaba ibisubizo ku bayobozi.

Yagize ati: “Turasaba polisi gukora ibishoboka byose kugira ngo imukurikirane kandi imurinde. Twanga ko hari abantu bashobora gushimuta umuntu wo mu rwego rwe.”