- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Amavubi imbere ya Perezida Kagame yegukanye igikombe cya Fifa Series 2026

kipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yegukanye Igikombe cya FIFA Series 2026 itsinze iya Estonia mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame b’abandi bayobozi mu Nzego Nkuru z’u Rwanda, ndetse n’Abaturarwanda benshi dore ko Sitade Amahoro yari yakubise yuzuye.

Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro urangira u Rwanda rutsinze Estonia ku mukino wa nyuma w’itsinda A ibitego 2-0 bya Biramahire Abeddy na Leroy Jacques Mickels, umukino wanitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu bandi banyacyubahiro barebye uyu mukino, barimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, Umunyamabanga wa Leta muri MINISPORTS, Rwego Ngarambe, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Eng. Jean de Dieu Uwihanganye, n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva.

Umutoza w’Amavubi Sephen Constantine yahisemo gukoresha abakinnyi 11 bari babanjemo ku mukino uheruka kubahuza na Grenada ku wa 5 w’icyumweru gishize ubwo bayinyagiraga ibitego 4-0.
Umukino w’uyu munsi watangiye ubona Estonia ihanahana umupira kurusha Amavubi, icyakora Amavubi ahagarara neza ku buryo kuyinjiza igitego wabonaga bigoye.

Abeddy Biramahire ni we wafunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Joy Lance Mickels. Igitego cya 2 cyatsinzwe na Leroy Mickels ku mupira yahawe na Djihad Bizimana nyuma ya corner yari imaze guhanahanwa n’abakinnyi b’Amavubi.

Mbere yuko Amavubi atsinda Estonia, Kenya yabanje kunyagira Grenada ibitego 3-0 inegukana umwanya wa 3 mu makipe 4 yo mu itsinda A ryakiniye imikino yaryo ya FIFA SERIES 2026 kuri Stade Amahoro.
Leroy Jacques Mickels, ni we watowe nk’umukino wahize abandi mu itsinda A, akaba yaratsinze ibitego 2 aranigaragaza cyane kabone nubwo bwari ubwa mbere akiniye ikipe y’igihugu Amavubi.

Iki gikombe ikipe y’igihugu y’u Rwanda itwaye ni icya 3 mu mateka, nyuma y’icya CECAFA Senior Challenge Cup muri 1999, icya COMESA(2000) na FIFA SERIES 2026.

FIFA SERIES ni irushanwa rikinirwa mu mikino ya gishuti kuri gahunda y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA, aho iry’uyu mwaka ryabaga ku nshuro ya 2 nyuma y’iryari ryabaye muri 2024.
Uyu mwaka, u Rwanda ni cyo gihugu cyonyine cyakiriye imikino ya FIFA SERIES kikakira amatsinda 2, bikaba byaherukaga kuba muri Saudi Arabia muri 2024.

Itsinda rya 2 rya FIFA SERIES ryari ryakiniye i Nyamirambo aho ikipe y’igihugu ya ARUBA yatwaye igikombe nyuma yo kunyagira LIECHTNSTEIN ibitego 4-1, umukino wari wabanjirijwe na Tanzania inyagira Macau ibitego 6-0 mu guhatanira umwanya wa 3.

11 babanjemo ku ruhande rw’Amavubi
11 ba Estonia
Perezida Kagame yarebye uyu mupira
Perezida Kagame asuhuza Perezida wa FERWAFA