Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko bateganya guhagarika intambara ya Iran nko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu biri imbere.
Ibi Trump yabitangaje ku wa 31 Werurwe 2026 ubwo yari mu biro bye.
Ni imvugo yumvikanisha neza ko ashaka guhagarika iyi ntambara imaze ukwezi ndetse imaze kwangiriza ibintu byinshi no kuzahaza ubukungu bw’Isi cyane cyane ubushingiye ku bwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli.
Ati “Tuzavayo vuba.” Yakomeje agira ati “nko mu byumweru bibiri, birashoboka mu byumweru bibiri, birashoboka muri bitatu.”
Trump yashimangiye ko guhagarika intambara bidasaba ko Iran igirana amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yari abajijwe niba ibiganiro bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi bikenewe kugira ngo Washington ihagarike kurasa kuri Iran.
Ati “Ntibigombera ko Iran igira amasezerano, oya. Ntabwo bigombera ko bagirana amasezerano nanjye.”
Trump wavuze ko bidasaba ko agirana amasezerano na Iran ngo abone guhagarika intambara, yashimangiye ko ahubwo igisabwa kugira ngo intambara irangire ari uguhashya ab’i Tehran mu buryo bukomeye ku buryo itazongera kugira ubushobozi bwo gukora intwaro za kirimbuzi vuba.
Ati “Ni bwo tuzavayo.”
Intambara ya Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ihitana abantu benshi biganjemo Abanya-Iran benshi barimo n’abayobozi bakuru b’iki gihugu nka Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wayiguyemo igitangira.
Kugeza ku wa 31 Werurwe 2026 habarurwaga ko imaze kugwamo abo muri Iran 3.492 nk’uko imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Iran ibigaragaza. Abo barimo abasivili 1.574 barimo abana 236.
Ni mu gihe muri Israel ibitero bya Iran bimaze kwica abantu 19, biyongeraho abandi basirikare bayo icyenda biciwe muri Liban. Iyi ntambara kandi imaze kwica abantu 1.247 bo muri Liban barimo abana 124 mu gihe abo mu bihugu byo mu kigobe bishwe ari 24.
Barimo abantu 11 bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na barindwi bo muri Kuwait mu gihe Oman, Arabie Saoudite na Bahrain buri gihugu cyagaragaje ko cyapfushije abantu babiri.
Intambara ya Iran imaze kugwamo abasirikare ba Amerika 13.