- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Turahirwa Moses wamamaye nka ‘Moshions’ agiye gusoza igifungo akomereza mu kindi

Ku wa Mbere tariki 30 Werurwe 2026, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwashimangiye igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw byakatiwe umunyamideli Turahirwa Moses wamamaye kubera inzu y’imideri ye izwi nka ‘Moshions’; iki gihano kikaba gisanga igifungo cy’umwaka umwe yagombaga gusoza muri Mata uyu mwaka.

Ni icyemezo cyatangajwe gishimangira icyari cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2024, aho rwari rwamuhamije icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge no gukoresha inyandiko mpimbano.

Icyo gihano Turahirwa yarakijuririye asaba ko yagihabwa ariko gisubitse, ariko Urukiko rwaje gutesha agaciro ubujurire bwe; bisobanuye ko agomba gufungwa imyaka itatu yiyongera ku kindi cy’umwaka umwe asanzwe arimo kurangiza, na cyo yakatiwe mu rubanza rwari rujyanye no gukoresha ibiyobyabwenge; giteganyijwe kurangira muri Mata uyu mwaka.

Turahirwa yari yajuririye icyemezo cy’urukiko agaragaza ko yatangiye gahunda yo kwikosora no kugororwa, bityo agasaba guhabwa igihano gisubitse wenda akaba yakomeza gukurikiranwa ari hanze.

Mu iburanisha ry’ubujurire ryabaye ku wa 16 Werurwe 2026, Turahirwa yabwiye Urukiko ko zimwe mu nshuro yakoresheje ibiyobyabwenge ari igihe yari mu mahanga mu bihugu byemerera ikoreshwa ry’urumogi.

Yagaragaje ko yabikoresheje ubwo yari mu Butaliyani no muri Kenya, aho yakoresheje urumogi kandi ko nyuma yaho yahawe imiti ijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Ku bijyanye n’icyaha cy’inyandiko mpimbano, Turahirwa yavuze bishingiye ku ifoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga atari uguhindura inyandiko zemewe n’amategeko.

Yasobanuye ko yahinduye ifoto ya pasiporo ye akoresheje porogaramu zihindura amafoto, akuramo amakuru arimo itariki y’amavuko, nimero ya pasiporo n’ahagaragaza igitsina cya nyirayo; aho iyo foto yahinduwe ari yo yaje gushyirwa kuri Instagram iriho amagambo agaragaza ko yahinduye igitsina kuri ibyo byangombwa.

Yagaragaje ko iyo foto yari yahinduriwe ku mbuga nkoranyambaga gusa kandi ko nta handi yigeze ikoreshwa nk’icyangombwa agashimangira ko ibyo yakoze bidakwiye gufatwa nko guhimba inyandiko.

Umwunganizi we mu mategeko na we yasabye Urukiko kuzirikana ko Turahirwa ari gukurikiranwa n’abaganga ndetse ko umuryango we witeguye kumushyigikira mu gukomeza kwivuza; anavuga ko igihano gisubitse cyamufasha gukomeza kwitabwaho mu kigo cyita ku babaswe n’ibiyobyabwenge.

Ubushinjacyaha na bwo bwamaganye ubujurire bwe buvuga ko imyitwarire ye igaragaza ko yakomeje gukora ibyaha na nyuma yo gutangira gukurikirawanwa mu butabera.

Ku cyaha cy’inyandiko mpimbano, Ubushinjacyaha bwavuze ko guhindura amakuru ari kuri pasiporo ari icyaha cyo guhimba inyandiko, kabone n’iyo haba hahinduwe ifoto yayo gusa, bunasobanura ko guhindura amakuru y’inyandiko zemewe n’amategeko bishobora kuyobya abantu no gutesha agaciro inyandiko za Leta.

Bwagaragaje ko Turahirwa yemeye ko yahinduye ibintu bitatu kuri iyo foto ya pasiporo mbere yo kuyishyira kuri internet iriho amagambo agaragaza ko byemewe n’amategeko yahinduriwe igitsina ndetse abishimira Umukuru w’Igihugu.

Bwabishingiyeho butesha agaciro uruhande rw’ubwunganizi bwe bwavugaga ko ayo magambo yari urwenya, ko ahubwo ibyo bikorwa yakoze binyuranyije n’amategeko.