- Amakuru Media Ltd - https://amakuru.co.rw -

Diamond agiye gukorera igitaramo i Kigali

Umuhanzi ukomeye mu muziki wa Afurika, Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania, yatangaje urutonde rw’ibitaramo bikomeye agiye gukorera hirya no hino ku isi mu rwego rw’uruhererekane yise “Retro Tour”, ruzanasiga avuye gutaramira i Kigali mu Rwanda.

Ku wa Kabiri tariki 14 Mata 2026, Diamond Platnumz yanyujije ubu butumwa ku rubuga rwe rwa Instagram, agaragaza ko kuva muri Mata kugeza mu Ukwakira 2026 azaba ari mu rugendo rw’ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye by’isi, birimo Afurika, mu Barabu ndetse na Australia.

Nk’uko yabigaragaje, uru rugendo ruzatangira muri Tanzania aho: 25 Mata 2026: azataramira i Mwanza, 9 Gicurasi 2026: i Dodoma, 30 Gicurasi 2026: i Mbeya.

5 Kamena 2026: muri Uganda, 27 Kamena 2026: muri Morocco, 4 Nyakanga 2026: i Arusha (Tanzania), 18 Nyakanga 2026: i Tarime, 29 Kanama 2026: i Kigali (Rwanda), 26 Nzeri 2026: muri Zambia, 3 Ukwakira 2026: i Dar es Salaam (asubira ku ivuko), 10–11 Ukwakira 2026: muri Australia, aho azasoreza uru rugendo

Igitaramo cyo mu Rwanda giteganyijwe ku wa 29 Kanama 2026 i Kigali, kikaba kitezweho kuzaba kimwe mu bikomeye cyane muri uru rugendo, cyane ko Diamond akunzwe cyane mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bageze ku rwego mpuzamahanga mu muziki wa Afurika, uzwi cyane mu njyana ya Bongo Flava.

Yatangiye umuziki mu buryo bukomeye mu ntangiriro za 2010, aho indirimbo ze zakomeje kumuhesha izina kugeza ubwo yaje kuba icyamamare mu karere no ku mugabane wose.

Mu ndirimbo zamamaye cyane harimo nka “Number One”, “Marry You”, “Jeje”, “Waah!” yakoranye na Koffi Olomidé, ndetse n’izindi nyinshi zakomeje kumugira umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye muri Afurika.

Mu gihe cy’imyaka amaze mu muziki, Diamond yagiye yegukana ibihembo bitandukanye ndetse anagirana imikoranire n’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, bikomeza kumugira umwe mu batwara ibendera rya muzika nyafurika mu ruhando rw’isi.

Diamond yaherukaga gutaramira i Kigali muri Kanama 2023 mu gitaramo cya Giants of Africa, ndetse no mu Ukwakira 2023 mu birori bya Trace Awards. Ubu igitaramo cye cya 2026 kitezwe nk’icyongera kugaragaza ubusabane bwe n’abafana be bo mu Rwanda.

Igitaramo cya Kigali kije mu gihe abafana be bakomeje kumukunda cyane, ndetse bakaba bategereje n’udushya twinshi muri iyi ‘Retro Tour’ ye nshya izenguruka isi